Davis D yaburijwemo imbere ya Juno Kizigenza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ku wa 09 Ukuboza 2022 ubwo umusore wigaga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, Shemi Gibril yashyiraga hanze indirimbo yise 'Peace Of Mind'. Iyi ndirimbo yabaye isereri mu mitwe y'abanyarwanda, byumwihariko yigarurira imitima y'urubyiruko rwiganjemo igitsina gore.

Iyi ndirimbo yahinduriye ubuzima uyu wari umwana, biza kumenyekana ko ari umwishywa w'umuhanzi The Ben biba akarusho kuyikunda cyane ko bari bamenye ko isuku igira isooko.

Iyi ndirimbo ikimara gukundwa cyane, bamwe mu byamamare nyarwanda bifuje ko bayisubiranamo n'uyu Shemi ariko bakagorwa nuko yabaga ari ku ishuri [yigaga aba mu kigo] bigatuma bamwe bifata.

Davis D yarayikunze cyane yemera gutegereza Shemi ngo ave ku ishuri maze asaba ko basubiranamo iyi ndirimboba ariko ikaba iya Davis D aho kuba iya Shemi nk'uko iya mbere imeze.

Shemi na begenzi be babisamiye hejuru kuko bumvaga batoye ingoma mu giteme cyane ko Davis D ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye.

Aba bombi bemeranyijwe ko indirimbo isubirwamo , irakorwa mu buryo bw'amajwi n'uwari wayikoze mbere ariwe Huybbie.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko iyi ndirimbo imaze gukorwa, Davis D yategereje ko Shemi na bagenzi be bamubwira ibyo gukora amashusho ariko amaso ahera mu kirere.

Agerageje kubavugisha , bamubwiye ko bari bazi ko indirimbo ubwo yayikunze ari nawe uzayikoreshereza amashusho cyane ko Bagenzi Bernard usanzwe umufasha ari ko kazi ke.

Davis D yemeye gukora amashusho y'iyo ndirimbo ariko abasaba kumuha ibihumbi 300 Frw  ibindi akabyimenyera  kuko yashaga gukora amashusho ahenze.

Shemi na bagenzi be ntibakozwaga ibyo gutanga ayo mafaranga kuko bo bumvaga nyiri indirimbo ariwe uzimenyera byose.

Ubwumvikane buke bwarakomeje birangira Shemi na bagenzi babonye Juno Kizigenza wemeraga kuyijyamo atabasabye amafaranga.

Byarangiye Shemi na bagenzi [ikipe imufasha] banzuye ko Davis bamutera uw'inyuma bagakorana Juno Kizigenza utarigeze ubagora ndetse amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko iyi ndirimbo iri hafi gukorerwa amashusho ikabona kujya hanze.

Shemi yahiriwe na Peace of Mind

Davis D yasabye ko ahabwa amaranga ibihumbi magana atatu kugirango akoreshe amashusho ya "Peace of mind remix"

Shemi yahisemo kuvana Davis D mu ndirimbo aho kumuha amafaranga ngo bakore amashusho

Juno Kizigenza yahise asimbura Davis D wari wagiye mu ndirimbo mbere


Juno Kizigenza na Shemi bahise batangira no gukora amashusho

Reba Peace of mind

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138371/davis-d-yaburijwemo-imbere-ya-juno-kizigenza-138371.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)