Element, Juno Kizigenza, Kenny Sol n'abandi b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06 Mutarama 2024,nyampinga waberewe n'amafoto kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, Muyango Claudine Uwase yasabwe anakobwa n'umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na As Kigali, Kimenyi Yves mu muhango wabereye ku Gisozi muri Romantic Garden.

Ni ubukwe bwari buryoheye  ijisho ku babwitabiriye ndetse n'abandi babukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.

Ni ubukwe bwagaragayemo abiganje mu gisata cy'imyidagaduro cyane ko aba bombi bafite aho bahuriye nayo.

Bwatashywe n'abarimo ikipe ngari ya Isibo tv, uyu mugore asanzwe akoraho barimo umuyobozi w'iyi Televiziyo, Jado Kabanda, abanyamakuru , Abayisenga Christian, Mc Buryohe, Brendah, Dj Tricky n'abandi.

Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo abahanzi nyarwanda batandukanye biganjemo abagezweho.

Aba bahanzi babimburiwe n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago Pon Dat waririmbye indirimbo ebyiri arizo "Suwejo na Rata" ziri mu zakunzwe cyane uyu musore agira.

Umuhanzi Juno Kizigenza nawe yaririmbiye aba bageni, aririmba  indirimbo "Birenze, Umusore ndetse na "Igitangaza yaririmbanye na Kenny Sol.

Kenny Sol yatunguye benshi bari aho cyane kuko ku munsi wo ku wa Gatanu  aribwo yasezeranye n'umukunzi we. Ubwo Juno yaririmbaga "Igitangaza" batunguwe no kubona Kenny Sol ubwo igitero cye cyageragaho.

Undi muhanzi waririmbiye Muyango na Kimenyi ni Element waririmbye indirimbo ze ebyiri dore ko ari nazo zonyine agira.

Uyu muhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo akaba n'umuririmbyi, yaririmbye "Kashe" yabanjirijeho asoreza kuri "Fou De Tou" yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana ari nayo aherutse gushyira hanze.

Umuhanzi Kevin Kade nawe yasusurukije abageni. Uyu musore yaririmbye indirimbo imwe yise "Munda" iri mu zikunzwe cyane. Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ababyinnyi bagezweho, General Benda, Shakira Key, Divine na Jojo Brezzy baje kuyibyina bishimisha benshi.

Usibye aba bahanzi baririmbye muri ubu bukwe, hari n'abandi bahanzi bitabiriye ubu bukwe ariko ntibaririmba.

Abahanzi batashye ubu bukwe ariko ntibaririmbe barimo Platini P na Bushali.

Hari n'abandi b'ibyamamare batashye ubu bukwe barimo umushoramari, Coach Gael, umujyanamma w'abahanzi, Alex Muyoboke,umukinnyi wa filime, Aliah Cool wo muri Kigali Boss Babes n'abandi.


Muyango na Kimenyi bakoze ubukwe bwiza

Umuhanzi Bushali n'umugore we batashye ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

">


Umuhanzi Element yaririmbye


Kevin Kade yatanze ibyishimo


Kenny Sol nawe yatashye ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

">Reba video y'ubukwe

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138314/element-juno-kizigenza-kenny-sol-nabandi-bahaye-impano-muyango-na-kimenyi-amafoto-video-138314.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)