Yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro n'itangazamakuru, ko inyeshyamba zigize umutwe wa RED Tabara zifashwa n'u Rwanda.
Gusa u Rwanda na rwo rwahise rubinyomoza, ruvuga ko ntaho ruhuriye n'abarwanyi abo ari bo bose barwanya u Burundi, ruboneraho kwibutsa ko hari ab'uyu mutwe wa RED Tabara bigeze gufatirwa ku butaka bwarwo, rukabashyikiriza iki Gihugu.
Muri uko gushinja u Rwanda ibyo gufasha uyu mutwe, Perezida Ndayishimiye yavuze ko nubwo ibi byabaye, Igihugu cye cyari cyemeye gufungura imipaka igihuze n'u Rwanda kuko rwari rwagaragaje umuhare wo gucyemura ibibazo.
Yagize ati 'Nyuma y'iyo mihati yose, Igihugu cy'u Rwanda cyemeye kubisubiza ibubisi. Icyo twiyemeje ni ugufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b'u Burundi ntibongere kwicwa bunyamaswa n'ibyo birara.'
Avuze ibi nyuma y'umwaka urenga iki Gihugu cyongeye gufungura imipaka igihuza n'u Rwanda, yari imaze imyaka irindwi ifunze kuko yari yafunzwe muri 2015 ubwo na bwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gukingira ikibaba abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yumvikanyemo kwicuza kuba Igihugu cye cyarongeye gufungura imipaka nk'uko bamwe mu basesenguzi babivuga, ndetse bakavuga ko yaciye amarenga ko iki Gihugu cyo mu majyepfo y'u Rwanda gishobora kongera gufunga imipaka.
Perezida Ndayishimiye kandi akomeje kugaragaza ubucuti afitanye na Felix Tshisekedi wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakunze kugaragaza kenshi ko afite umugambi wo gutera u Rwanda.
Ndayishimiye ari mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Tshisekedi, nubwo kugeza ubu igishidikanywaho.
UKWEZI.RW