FARDC yakozanyijeho n'umwe mu mitwe yiyambaje ngo iyifashe guhangana na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirwano yahanganishije uyu mutwe w'urubyiruko rwuzwi nka Wazalendo ruvuga ko rwiyemeje gutaba Igihugu cyabo cya Congo Kinshasa ndetse na FARDC, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024.

Amakuru ava muri Komini ya Manginga yabereyemo iyi mirwano, avuga ko izi mpande zombi zisanzwe zikorana mu rugamba rwo guhangana na M23, zabaye nk'izitumvikana ku ngingo itatangajwe, ubundi ruhita rwambikana.

Aka gace kabereyemo iyi mirwano kari mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ahakunze n'ubundi kwibasirwa n'imitwe irimo nka ADF.

Salumu uyobora Komine ya Katembo, yavuze ko ubwo iyi mirwano yabaga, humvikanye urufaya rw'amasasu, yanahahamuye abaturage bo muri aka gace, ku buryo ibikorwa binyuranye byahise bifunga nk'amashuri amasoko ndetse na za butiki, mu gihe n'abaturage bahise bajyanwa ahantu hamwe ngo bacungirwe umutekano.

Iyi mirwano bivugwa ko yahitanye abantu batandatu, ariko ntihatangajwe niba ari abo ku ruhande rwa Wazalendo cyangwa ari abasirikare ba FARDC.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-yakozanyijeho-n-umwe-mu-mitwe-yiyambaje-ngo-iyifashe-guhangana-na-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)