Filime nyarwanda zo kwitega mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda yaguteguriye urutonde rwa filime zitezweho kwigisha benshi no gutanga inyigisho kuri bamwe bazireba  umunsi ku wundi.

        1.The Forest 

">

Filime The Forest yanditswe n'umukinnyi wa filime Soloba, umaze kumenyerwa muri filime za Killer Man. Iyi filime imaze iminsi mike igiye hanze ikurikiranwa n'abatari bake,ndetse ikinwe mu buryo butamenyerewe kuko yiganjemo ubwicanyi, ubugome bukabije budasanzwe buzwi muri filime zikinirwa mu Rwanda.

Abarimo Ngenzi, Miss Nyambo na Rufonsina bamamaye muri filime nyarwanda bakina muri iyi filime The Forest isa n'iteye ubwoba kubera ibikirwamo, ariko igatanga inyigisho ku banyarwanda. Igice cyayo cya 2 kimaze ibyumweru 3 kimaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 516.

         2. My Heart 

">

Filime ya 'My Heart' imwe mu zandikwa ndetse zigategurwa na Killer Man, igaruka ku rukundo, imibanire, ndetse n'ubuzima bwa buri munsi abantu babayeho. Iyi filime ikinamo abarimo Nsabi, Soloba, Killaman, Miss Nyambo n'abandi, kuva yashyirwa hanze benshi bayisamiye hejuru bayireba ari benshi.

Hari agace ka My Heart 209 kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 107 mu minsi itatu gashyizwe hanze.

      3.Big Mind Comedy

">

' Bigmind Comey' ihuza abanyarwenya batandukanye ndetse n'abakinnyi ba filime bakunzwe barimo na Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi Series , Mitsustsu, Nsabi n'abandi bakunzwe muri Sinema nyarwanda. Iyi filime ni imwe mu zikunzwe kandi zirebwa n'abantu benshi . Agace kayo ka 128 kamaze iminsi 10 kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 119.

       4.Bamenya Series

">

'Bamenya Series' ni imwe muri filime zikomeza kwitegwa no gukundwa bitewe n'uburyo itegurwa igakinwa na bamwe mu bakinnyi  batandukanye bakundwa, ibyo bigatuma irebwa cyane.

Iyi filime ikinamo Bamenya akaba na nyirayo, Kecapu, Chaffy,Lynda, Kanimba, Soleil n'anbandi, irebwa n'abantu benshi mu gihe gito.

Agace ka Bamenya Series S12 Ep 6 kamaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 139 mu masaha 22.

     5.Impanga Series 

">

Ni imwe muri filime za Bahavu Usanase Jeannette ndetse ayikinamo. Iyi filime ikinamo umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Nkaka, Ozil n'abandi bakunzwe muri filime nyarwanda.

Iyi filime iri mu zo kwitegwa mu mwaka wa 2024 irebwa n'abatari bake, kuko  agace kayo kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 191 mu minsi 11  kagiye hanze.

      6.Umuturanyi Series

">

Filime Umuturanyi Series ya Clapton Kibonge, ni imwe mu zikunzwe , ariko igaruka mu zikomeje kwigarurira imitima ya benshi. Iyi filime ikinamo abarimo Rufonsina, Kibonge,Papa Idi n'abandi, iri kwinjiza benshi mu mwaka mushya wa 2024.

Kamwe mu duce tumaze gusohoka kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 116 mu munsi umwe. Iyi filime igaruka ku buzima bwa buri munsi  n'imibanire y'abantu.

      7.Papa Sava

">

Filime ya Nigitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n'andi mazina menshi, ihora iteye amatsiko benshi bayikurikira. Iyi filime ikinamo bamwe bamamaye muri filime nyarwanda nka Ndimbati, Madederi, Papa Sava, Digidigi n'abandi besnhi.

Kamwe mu duce twayo twashyizwe hanze harimo akamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 342 mu minsi cumi n'ibiri gusa kamaze kagiye hanze.

    8.Umwari Series

">

Iyi filime irimo inyigisho zikomeye ikinamo abarimo Mama Sava, Rufonsina n'abandi batandukanye. Iyi filime ni imwe mu zo kwitegwa uyu mwaka kubera inyigisho zifasha benshi itanga. Hari kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze  kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 32 mu munsi umwe gusa.

9.Shenge Series

">

Iyi filime itamaze igihe kini ishyizwe ahagaragara, iri gutanga icyizere cyo gukundwa n'abatari bake mu mwaka mushya utangiye. Iyi filime ikinamo abarimo Killerman, Rufonsina n'abandi. Kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze k'iyi filime kamaze kurebwa n'ibihumbi 22 mu minsi irindwi.

     10.Umukazana mubi

">

Filime Umukazana mubi ,itegurwa na Mukakamanzi Beatha wamenyekanye nka Mama Nick. Iyi filime igaruka ku buzima bw'umuryango n'imibanire,yitezweho guhindura benshi.

    



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138431/filime-nyarwanda-zo-kwitega-mu-2024-138431.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)