Isesengura rigaragaza ko yifashishije benshi mu bahanzi yagiye akorera indirimbo mu bihe bitandukanye n'abandi bagiye bahurira mu mishinga inyuranye y'umuziki kandi b'abahanga.
Hariho indirimbo 11 zirimo 'Nzagukunda' yakoranye na Rita Ange Kagaju, 'Don't Let Go' yakoranye n'umuraperikazi Angell Mutoni, 'Cope', 'No Worries' na 'Once Call Away' yakoranye na Ella Rings, 'Killer' yakoranye na Kevin Skaa, 'Buhoro' na J-Sha, 'Akarara' na Igor Mabano, 'Take Time' na Mike Kayihura, 'Karma' na Andy Bumuntu ndetse na 'Job' yakoranye na Makare Fox.
Nta ndirimbo n'imwe Producer Flyest Music yaririmbyemo muri izi zose yashyize kuri Album ye, icyo yakoze ni ukuzitunganya mu buryo bw'amajwi (Audio), kuzinononsora ndetse no kuzandika.
Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyita 'Flyest Magic' kubera ko ayifata nk'amahirwe abonye yo kwerekana impano ye cyangwa se ubushobozi bwe nka Producer n'umwanditsi w'indirimbo.
Ati "Akenshi ntabwo aba Producers iyo dukora indirimbo z'abandi dukora ibintu uko tubyumva cyangwa tubitekereza cyangwa tubyifuza, ahubwo usanga umuhanzi nyirindirimbo nawe afite uburyo bwe ashaka ko bigendamo kandi koko indirimbo iba ari iye tuba tugomba kubyubaha."
Akomeza ati "Ntago tubona amahirwe ahagije yo gukora ibyo dutekereza byose. Kuri iy nshuro noneho indirimbo zari izanjye, nazikoraga uko mbitekereza nta ntekerezo ivuye ahandi."
Uyu musore yavuze ko ikorwa ry'iyi Album ye ryamuhaye kugerageza gukora injyana zose yifuzaga, kandi ajyanisha n'ibyo akunze. Yasobanuye ko iyi album ari icyanga cy'umuziki ashaka gukora 'bitandukanye n'ibyo bamenyereye mu zindi ndirimbo nari nsanzwe nkora'.
Flyest Music anasobanura ko guhuza abahanzi icyenda kuri Album ye ya mbere kari akazi katoroshye, ariko kandi yitaye cyane ku bahanzi bakoranye mu bihe binyuranye.
Yungamo ati "Nahisemo abahanzi dukorana mpereye kuri bamwe mu bo nsanzwe nkunda ibihangano
byabo, ubuhanga bwabo, indirimbo bakora, uko bazikora ndetse kandi abo numvaga ko twahuza bikagenda neza tukabona ibintu kimwe, kandi nabo bambereye abantu beza ntibangora bigenda neza cyane."
Muri rusange, Flyest Music avuga ko indirimbo yashyize kuri iyi album ye, zifite ubutumwa butandukanye, kuko zitsa cyane ku buzima abantu banyuramo buri munsi, yaba mu rukundo, mu kazi ndetse n'ibindi.
Yavuze ko iyi album ifunguye urugendo rw'izi ndirimbo ari gukora azahuriza kuri Album ya kabiri na Album ya gatatu.
Ni we Producer gusa wakoze kuri iyi album. Byageze n'ubwo anafata buri ndirimbo arayinononsora (Mastering) kugeza ubwo isohotse. Kuri we yabikoze mu rwego rwo 'kugaragaza ubushobozi bwanjye nka Producer, yaba mu kunonsora indirimbo kugeza irangiye'.
Mu ndirimbo zose ziri kuri iyi EP, avuga ko 'No Worries' ariyo isa n'ikomoza ku buzima bwe ariko kandi avuga ko abusangiye n'abandi, kuko yitsa ku bicantege 'ducamo buri munsi, ibyitambika mu nzira bitubuza kugera aho twifuza kugera, intambara umuntu arwana umunsi kuwundi, ntagucika intege kuko uba wizeye ko uri kumwe n'Imana kandi ariyo igenda byose.'
Mu ndirimbo 13 yashyize kuri Album, yanditse indirimbo 'One Call Away', 'Cope' ndetse na 'No Worries'. Yanditse ku kigero cya 90% ndirimbo 'Buhoro' yaririmbwe na Buhoro; ni mu gihe Igor Mabano, Mike Kayihura na Angell Mutoni aribo biyandikiye indirimbo baririmbye.
Ati "Izisigaye twarafatanyije kwandika abandi, ariko bazagafa bafite amagambo yanditse nkagira bike dufatanya kongeramo."
Flyest Music ni umuhanga mu kuryoshya indirimbo uri imbere mu bazitunganya mu Rwanda, yarambitse ukuboko kuri zimwe mu zakunzwe mu minsi ishize.
Ababashije gukorana nawe baramwirahira ndetse iyo ugeze aho akorera usanga banyuranamo basimburana bamugana, amasaha menshi ayamara imbere ya Piano.
Mu ndirimbo Flyest Music akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n'ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari na cyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n'ibyakozwe n'abandi.
Uretse u Rwanda atangiye gucengera mu mitwe y'abanyamahanga cyane abanya-Kenya kubera indirimbo za Andy Bumuntu zakunzwe muri iki gihugu zirangajwe imbere na 'On Fire'.
Izindi ndirimbo amaze gukora harimo 'Have' ya Rita Ange Kagaju, 'Mfite Ubuzima' yahuriyemo na Boukuru, 'Inshuti Magara' ya King James na Israel Mbonyi n'izindi.
Flyest yatangiye gutunganya indirimbo mu 2015. Ati 'Naje kubikora nk'umwuga mu 2018.' Avuga ko akora injyana zirimo Afrobeat, Afropop, Afrosoul, RnB, Zouk, Kizomba, HipHop, Reggae, Pop na Christian Music n'izindi zitandukanye.
Uko yiswe Flyest
Avuga ko kera imbuga nkoranyambaga cyane Facebook zikiza aribwo yafashe iri zina ashaka kujya yiyoberanya kuri uru rubuga.
Ati 'Imbuga nkoranyambaga zikiza twafataga ama-usernames ari atuma umuntu atapfa kumenya uwo uriwe, birangira ahubwo batumenye akaba ari nayo batwita aho kutwita amazina yacu, iryanjye yari The Flyest King.'
Arakomeza ati 'Nyuma ntangiye gukora beats nkajya nzibika muri folder yitwa Flyest Beats, hanyuma ngira igitekerezo cyo gukora studio na company ikora music business nkabyita Flyest Music, birangira Flyest Music arinjye rifashe ndaryakira.'
Avuga ko yari asanganywe akabyiniriro ka King akaza gushaka akandi kantu yongeraho inyuma ari nabwo yashyize the Flyest bimujemo gutyo bisanzwe.
Flyest Music w'imyaka 30 agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari mu ba-producer bambere bakunzwe ku mugabane wa Afurika.
Ati' Mu myaka itanu ndifuza kuba ndi umwe muba producers 10 ba mbere bakunzwe cyane baturuka ku mugabane wa Afurika.'
Uyu musore iyo muganira akubwira ko gutunganya indirimbo aribyo byamuhisemo cyane ko yahisemo kureka ishuri, ari mu mwaka wa nyuma agatangira kwiga gutunganya indirimbo yifashishije Youtube bikarangira bibaye umwuga we.
Flyest Music yakoranye indirimbo 'Karma' na Andy Bumuntu kuri AlbumÂ
Mike Kayihura yiyandikiye indirimbo 'Take Time' kuri Album ya Flyest Music
Igor Mabano yaririmbye indirimbo 'Akarara' kuri album ya Producer Flyest MusicÂ
Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yaririmbye indirimbo 'Nzagukunda' kuri Album ya FlyestÂ
Ella Rings afite indirimbo eshatu kuri album ya Producer Flyest Music
ÂKevin Skaa yaririmbye indirimbo 'Killer' kuri Album ya Flyest MusicÂ
Umunyamuziki J-Sha yaririmbye indirimbo 'Buhoro' yanditswe na Flyest MusicÂ
Makare Fox yaririmbye indirimbo 'Job' kuri album ya mbere ya Flyest MusicÂ
Rita Ange Kagaju kuri album ye 'Flyest Magic' yaririmbyeho indirimbo 'Urukundo'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA MBERE YA FLYEST MUSIC