Glynis Johns wamamaye muri filime Mary Poppi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Glynis Johns, umukinnyi w'amafilime w'umwongereza, wavukiye muri Afurika y'Epfo, yitabye Imana afite imyaka 100.

Uwari ushinzwe kureberera inyungu z'ibikorwa bye, biwe wemeje ko uyu mukecuru yitabye Imana kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu rugo yari atuyemo i Los Angeles azize 'impamvu zisanzwe.'

Mitch Clem yongeyeho ati: "Glynis yongeye imbaraga mu buzima bwe akoresheje ubwenge, gukunda akazi ke, ndetse no guhindura imibereho y'abantu babarirwa muri za miriyoni."

Yakomeje agira ati: "Yari afite ubwenge bushobora kukubuza inzira zawe wari wayobowe n'umutima ukunda byimazeyo kandi byuzuye.

Uyu munsi ni umunsi utoroshye kuri Hollywood. Ntabwo twababajwe gusa n'urupfu rwa Glynis dukunda, ahubwo tunababajwe n'iherezo rya 'Golden Age of Hollywood'."

Golden Age of Hollywood, ni igihe kiri hagati yo mu 1920 no mu 1960, aho Cinema yagize iterambere rikomeye mu buryo bw'umwimerere w'amajwi ndetse n'amafoto.

Johns yamenyekanye cyane nyuma yo kugaragara muri Mary Poppins, aho yakinnye nkja Madamu Winifred Banks, umubyeyi wongeye guhura n'abana be abikesheje ubupfumu bwa Julie Andrews.

Ubwamamare bwe, bwamufashije gukina filime za kera zakunzwe cyane zirimo 'Magic Box,' ndetse aza no gukora indirimbo yise "Sister Suffragette.'

Filime ya Mary Poppins yatsindiye ibihembo 5 bya Oscar muri 13 yatoranijwemo, kandi ikomeza kuba imwe muri filime zizwi cyane zakozwe na Walt Disney.

Mu myaka myinshi yamaze akora uyu mwuga, Johns yagiye akina filime nyinshi kandi yari azwiho kuba intangarugero. Kuva yatangira gukina, yagaragaye muri filime zirenga 60 n'amakinamico 30.

Mu 1990, uyu mukinnyi wa filime yigeze kuvuga ko mu mwuga we ashishikajwe no gukina ibintu bigasa nk'aho biri kubaho koko ako kanya mu maso y'ababireba.

Yatindiye ibihembo birimo icya Tony yegukanye mu 1973, naho mu 1960 atoranywa mu bihembo bya Oscar.

Filime John yakinnyemo bwa nyuma, ni iyitwa 'Superstar' mu 1999, yagaragayemo Molly Shannon na Will Ferrell.

Johns yari igisekuru cya kane cy'umuryango we. Yavutse kuri se w'umukinnyi wa filime na nyina wacurangaga piyano, avukira muri Afurika y'Epfo i Pretoria ubwo ababyeyi be bari mu ruzinduko.

Afite imyaka 12, yari umubyinnyi maze aza gutangirira impano yo gukina filime muri London's West End afite imyaka 14. Yatangiye kumenyekana igihe yakinaga ari 'Madamu Samake' muri comedi ya Miranda mu 1948.

Johns yabyaye umuhungu umwe  Gareth Forwood, witabye Imana mu 2007. Asize kandi umwuzukuru Thomas uba i Paris, n'abuzukuruza be batatu.


Umukinnyi wa filime Johns yitabye imyaka afite imyaka 100 y'amavuko




Yakunzwe cyane muri filime yitwa Mary Poppins


Yagaragaye bwa nyuma muri filime mu 1999



I Hollywood bari mu gahinda ku bwa Johns Glynis witabye Imana no ku bw'igisobanuro gikomeye yari afite muri Cinema



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138289/glynis-johns-wamamaye-muri-filime-mary-poppins-yitabye-imana-ku-myaka-100-138289.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)