Gufata ku nda, kuyobora indi manda - Perezida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, kibera ku cyicaro ry'umuryango wa Rayon Sports giherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Ziniya. Ni ikiganiro cyatangiye ku isaha ya saa 15:25 gikerereweho iminota 25 kubera imvura yabanje kugwa. 

Perezida wa Rayon Sports yatangiye aha ikaze itangazamakuru ndetse agaruka ku makipe ane aba mu muryango wa Rayon Sports, mu buryo bwo kwinjiza neza itangazamakuru mu kiganiro.

Mu buryo bwimbitse Uwayezu Jean Fidele yatangiye agaruka ku buzima bw'ikipe ya Rayon Sports y'abagabo ndetse yemeza ko itarava ku gikombe, ari nako aboneraho asaba imbabazi abafana.

Yagize ati: "Duhereye ku ikipe y'abagabo, twatangiye imikino yo kwishyura, gusa twitwara nabi kuko twaratsinzwe. Nk'ikipe nkuru ishaka igikombe duhora dushaka gutsinda, ariko ntabwo byaduhiriye". 

"Ndasaba imbabazi abafana kuko ntibishimye, kandi natwe ntabwo twishimiye. Turacyarwana kuko igikombe ni isiganwa. Turi gucyemura ibitameze neza, gusa nongera kubasaba imbabazi kandi ntibazacike intege."

Uwayezu Jean Fidele yakomeje avuga ku kibazo cy'umutoza mushya ndetse n'ikibazo cy'umutoza Wade wari wasigaranye ikipe. Yagize ati" Umutoza Wade aza yasinyiye kuba umutoza wungirije kandi ubu niyo masezerano agifite. Umutoza mukuru akigenda twamusabye gutoza mu gihe tugishaka umutoza mukuru, kandi yarabikoze.

Inshingano rero ziba mu byo wasinye kuko ni byo bigena ibyo utegetswe gukora. Niba yarishyizemo kumva ko ari umutoza mukuru akaba atakwemera kungiriza, azatubwira icyo ashaka dukurikize amasezerano".

Ku bijyanye n'umutoza mushya, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko "twabanje gutinda kubona umutoza mukuru, ariko muri iki cyumweru tuba twamubonye ubundi azungirizwe na Wade."

Agaruka ku kibazo cy'abakinnyi bakomoka muri Uganda batinze kugaruka mu kazi, yavuze ko atazi impamvu batinze ndetse ko babahamagaye bakababura kandi ikipe ikaba itari gufata umwanzuro wo kujya kubahiga nk'uhiga inyamaswa.

HANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CY'IKIGANIRO


Aha twari tugeze mu ma saa 16:15 PM gusa Perezida wa Rayon Sports yari agikomeza kuganira n'itangazamakuru ndetse abari mu cyumba cy'uruganiriro bari bagifite byinshi byo kubaza.

Uko iminota yiyongeraga, niko Perezida Uwayezu Jean Fidele yahinduraga imivugire kugera n'aho yaje kugaruka ku buryo bahangana n'amakipe hafi ya yose ahabwa amafaranga na Leta ariko Rayon Sports ikaba ntacyo ibona.

Ni imvugo yavuze ababaye ndetse ubona mu maso hahindutse. Yagize ati" Natwe Leta niduhe amafaranga. Ese ubundi kuki batayaduha? Naho twari amabuye, guhangana n'amakipe ahabwa amafaranga. Natwe turi ikipe nk'izindi, Rayon Sports ikoresha amafaranga igenda isarura mu ngo n'ahandi hatandukanye. Natwe nibaduhe amafaranga, ubundi bazatugaye."

Hakomeje gushakishwa umutoza Mohamed Wade azungiriza 

Ntabwo yarekeye aho, kuko Perezida wa Rayon  Sports wari umaze amasaha 2 ari kuvuga, yaje kugaruka ku bantu batifuriza ineza ikipe kubera ko ntacyo bakiyiryamo. 

Yagize ati: 'Rayon Sports uko yabagaho twese turabizi wajyaga kubona ukabona umuntu, azanye umukinnyi. Hari igihe abantu bose bigeze kuza mu nama ngo bafite abakinnyi.

Ubu rero ibintu muri Rayon Sports byarahindutse. Uwo SG ku mukino wa Gasogi United, umufana yaraje ashaka kumukubita kuko abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo icyo bitaga injyawuro nagisanzemo, ubanza iryo jambo ntari nanarizi. Aho dushyiriye ibintu ku murongo dukora ibintu neza, abari bafite akaboko nabavanagamo injyawuro, birabababaza, ariyo mpamvu yo gushaka kurwana."

Uwayezu Jean Fidele yasoje avuga ko kwiyamamariza indi manda 'bizaterwa n'abafana kuko nibumva bakinkeneye, nanjye nkabona mfite umwanya nziyamamaza, ariko nibambwira ngo narakoze ntabwo bashaka ko dukomezanya, nanjye nzabashimira nikomereze.'

KANDA HANO UREBE IGICE CYA KABIRI CY'IKIGANIRO 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138618/gufata-ku-nda-kuyobora-indi-manda-perezida-fidele-yiniguye-atanga-mwiriwe-na-mwaramutse-yo-138618.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)