Uku guhangana hagati y'aba banyapolitiki, bivugwa ko kwagaragajwe n'ubwitabire bw'amasengesho yo gusabira Igihugu cy'u Burundi yabereye i Gitega kuva tariki 25 kugeza ku ya 28 Mutarama 2024, aho yitabiriwe n'abantu bacye mu gihe yajyaga yitabirwa na benshi.
Uku kwitabirwa n'abantu mbarwa, bivugwa ko ari ukubera umwuka mubi uri mu buyobozi bw'iri shyaka, aho bivugwa ko Perezida Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo, bari kurebana ay'ingwe.
Corridorreport.com ivuga ko aba bayobozi b'ishyaka rya CNDD-FDD batari kumvikana k'ugomba kuziyamamariza kuyobora iri shyaka.
Iki kinyamakuru kivuga ko uko guhangana kuri hagati ya Ndayishimiye na Reverie Ndikuriyo, kuri kunengwa na bamwe mu banyapolitiki bo hejuru muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi, bavuga ko aba bombi bari guhanganira inyungu zabo bwite.
Ukutajya imbizi hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo, kwanagaragaye ubwo bombi bavugaga ku bibazo biri hagati y'Igihugu cyabo n'u Rwanda, aho Perezida yabanje guca amarenga ko u Burundi bugiye gufunga imipaka, ariko uyu muyobozi w'Ishyaka rye akaba yari yavuze ko bitazabaho.
Reverien Ndikuriyo we yari yavuze ko yigeze kuganira n'abayobozi b'Umuryango RPF-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda, kuri ibi bibazo, kandi ko ibiganiro bizakomeza, ndetse yizeza ko imipaka itazongera gufungwa kuko bibangamira inyungu z'abaturage b'Ibihugu byombi.
Muri iri shyaka kandi, bamwe mu bayoboke baryo bavuga ko kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi, batazi aho ishyaka ryabo rigana.
Ikindi kibazo kivugwamo, ni amafaranga y'umurengera yasabwe abanyamuryango ba CNDD-FDD aho basabwe ko buri wese yishyura ibihumbi 20 FB, ndetse ko hakusanyijwe 402 000 000 Fb, kandi abarwanashyaka ba CNDD FDD batarabona impamvu iri shyaka rikusanya amafaranga muri buriya buryo.