Harimo amarozi na ruswa- Perezida Kagame ku m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024, mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro yayo ya 19.

Ubwo hari hagezweho umwanya wo kumva ibibazo bitandukanye, umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ndetse akaba yaranayakiniye, Jimmy Mulisa, yatanze igitekerezo asaba ko hashyirwaho imbaraga mu marushanwa y'umupira w'amaguru n'indi mikino yo mu mashuri anasaba Perezida Kagame gusubira kuri sitade nk'uko mbere yabikoraga.

Yagize ati: 'Nakinnye umupira ngera ku rwego rwiza i Burayi ngera no mu bindi b'ibihugu mbona n'ukuntu bagenda babikora. Hari igitekerezo nari mfite numvaga nshaka kubasingiza nk'umuntu waje muri iyi Nama. Cyera hari ukuntu twakinaga umupira mu mashuri, mbona yuko ayo marushanwa asa nk'aho atagihari. Usanga abana barazamutse bagiye mu ikipe y'igihugu ugasanga hari ibyo babuze hari ibyo basimbutse ugasanga nk'umutoza birimo birakugora.

Icyo ni igitekerezo nshaka gutanga niba bishobotse twagarura ayo marushanwa ku mashuri abana bagakina bakabishyiramo imbaraga. Nk'umuntu wagize amahirwe, nzi neza ko uruganda rukomeye ngira ngo ni urwa siporo hari ukuntu rutanga akazi. Iyo ugiye kureba n'umuntu witwaye neza tuvuge mu mupira w'amaguru amafaranga ushobora kubona ndatekereza ko nta rindi shoramari ushobora gukora".

Yakomeje agira ati: 'Ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana, ngira ngo abehuraka kumva Amavubi ejo bundi twatsinze Afurika y'Epfo, ngira ngo tugiye no kujya muri sitade nziza, turagusaba yuko wakongera ukagaruka".

Ubwo Perezida Kagame yafataga umwanya ngo asubize ibibazo, yavuze ko icyo kugarura amarushanwa mu mashuri, ababishinzwe babyumvise bagomba kubikurikirana bakabishyira mu bikorwa.

Ku kijyanye no kutakiga kuri sitade, yagize ati "Ndambyumva hari ibyo bansaba usibye ko nanjye mfite ibyo mbasaba. Hari ubwo nabikurikiranaga nyine, icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho, kuko hari ibintu wabonaga bidahindura, imico n'imyumvire y'ukuntu abantu bakwiriye kuba bakurikirana ibintu.

Ibintu by'imikino, by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi, gutsindisha amarozi bikajyamo… njye ntabwo nabijyamo niho byageze mbivamo. Njye nkunda siporo ariko sinakwishimira ibintu nk'ibyo bidashira.

Perezida Kagame kandi yasoje asaba Minisiteri ya Siporo gukurikirana ibibazo bihari bigakemuka.


Perezida Kagame yavuze ko impamvu atakijya kureba umupira kuri sitade ari ukubera ko urimo ibintu bidasobanutse bya ruswa n'amarozi


Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame gusubira kuri sitade kureba imikino nk'uko mbere yabikoraga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138993/harimo-amarozi-na-ruswa-perezida-kagame-ku-mpamvu-atakijya-kuri-sitade-138993.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)