Hasabwe ko umubiri w'ikirangirire muri ruhago Pelé utabururwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Maria do Socorro Azevedo yasabye ko umurambo w'ikirangirire muri ruhago Pelé utabururwa hagausuzumwa neza ko ari se.

Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé wabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil yitabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 aguye muri São Paulo muri Brazil aho yazize uburwayi.

Nyuma y'umwaka n'amezi 6 yitabye Imana, habonetse umugore w'imyaka 60 uvuga ko uyu mugabo witabye Imana ku myaka 82 yari se.

Ni ikibazo uyu mugore yatangiye kugaragaza muri 2019 ariko kuko yari umukene cyane ko yakoraga akazi ko mu rugo abura amikoro yo gushaka uwamuburanira.

Pelé mbere y'uko yitaba Imana akaba yari yaremereye Maria do Socorro Azevedo ko bazapima DNA akareba niba koko ari umwana we.

Yaje kwitaba Imana bitabaye ari nayo mpamvu hifashishijwe Edinho Nascimento na Flavia Christina, abana ba Pelé ngo barebe niba bafitanye isano n'uyu mugore ariko basanga ntaho bahuriye.

Umunyamategeko w'uyu mugore ari we Marcos Fernando dos Santos Sousa, yavuze ko nta kindi gisigaye uretse gutaburura umurambo wa Pelé bakawupima.

Maria do Socorro Azevedo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Brazil ko abamushinja gukurikirana imitungo ya Pelé atari byo ahubwo we akeneye kumenya ukuri amaze imyaka 60 atazi.

Pelé akaba yarasize umutungo ufite agaciro k'amapawundi miliyoni 78. Muri yo 60% yasize avuze ko uzagananwa n'abana be, 10% ugabanwe n'abuzukuru be 2 ni mu gihe 30% bizahabwa umugore we wa 3.

Hasabwe ko umurambo wa Pelé watabururwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hasabwe-ko-umubiri-w-ikirangirire-muri-ruhago-pele-utabururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)