RIB yataye muri yombi uyu mukozi w'Akarere ka Kayonza ku wa Gatatu tariki 03 Mutara 2023, nyuma y'uko bigaragaye ko hari ibyo yanyereje byabaga bayaragenewe kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rusobanura ko zimwe mu nka zapfuye kubera ibyaha byakozwe n'uyu mukozwi w'Akarere ushinzwe ubworozi.
Uyu mukozi ubu ufungiye kuri Sitari ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, avugwaho kuba yarakoraga urutonde rwa barinda rw'abantu bigaragara ko bahawe imiti n'ibikoresho byagenewe ubworozi, nyamara batarabihawe.
Muri uko gukora urutonde kandi, akoresheje inyandiko mpimbano, RIB yavuze ko hari n'abo yagaragazaga ko inka zabo zatewe intanga, nyamara zitarazitewe, bityo ko ibi byose bigize ibigomba guherwaho akekwaho ibyaha birimo kunyereza.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwongeye kuburira abishora mu byaha nk'ibi ko rutazabihanganira kuko uretse kuba bihungabanya imibereho y'abaturage, binadindiza iterambere ry'ubukungu.
Muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hakunze kumvikanamo uburiganya, aho bamwe mu baturage badatinya kuvuga ko banakwa ruswa kugira ngo bahabwe ayo matungo, mu gihe hari n'abavuga ko ahabwa abifashije ; nyamara yaragenewe abatsihoboye.
UKWEZI.RW