Kuri uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2024 nibwo irushanwa ry'igikombe cy'Intwari ryari ryakinnye hagati ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Musanze FC.
Ni umukino wabereye kuri sitade Kigali Pele Stadium i Nyamirambo aho amukino waje kurangira ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe.
Kugirango haboneke ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma hitabajwe penariti ikipe ya APR FC ikuramo ikipe ya Musanze FC kuri penariti enye kuri ebyiri.
Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma aho igomba gutegereza izava hagati ya Rayon Sports na Police FC zigomba gukina mukanya saa kumi nebyiri.
Source : https://yegob.rw/heroes-day-ikipe-ya-apr-fc-yeretse-musanze-fc-ko-nta-mwana-usya-ahubwo-avoma/