I Kigali umukinnyi yirashe ahita apfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y'umukinnyi wa Basketball wakiniye amakipe arimo na APR BBC, Shyaka Jesi wirashe agahita apfa.

Bivugwa ko uyu musore w'imyaka 24 wari usoje amasomo mu Bushinwa, yari umwana w'umusirikare akaba yarirashe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli yibye se ayikuye mu cyumba cya se nk'uko UMUSEKE wabitangaje.

Uyu muryango utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II.

Shyaka Jesi yari umukinnyi wa Basketball mu makipe atandukanye nka APR BBC na Patriots BBC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri 2020 mu ntangiriro yakiniyeho ikipe ya Tigers BCC ahita asaba uruhushya ko bamureka akajya kwiga.

Yayigarutsemo 2021 nabwo ayikinira igihe gito asubira kwiga, yagarutse muri 2022 mu ntangiriro akorana na yo imyitozo ibanzirirza shampiyona (pre-season) ariko asanga ku mwanya we hari abakinnyi benshi ihita imutiza muri 30 Plus.

30 Plus yaje gusenyuka, yaje kumenyesha Tigers BBC ko asubiye kwiga ariko ntabwo yongeye kugaruka abamenyesha ko yiteguye kugaruka mu kazi.

Jesi Shyaka yitabye Imana, bivugwa ko yirashe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/i-kigali-umukinnyi-yirashe-ahita-apfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)