Sadio Mane ubu ukinira Al Nassr nyuma yo gukinira amakipe nka Liverpool FC na Bayern Munich yakoze ubukwe mu buryo busa n'ibanga kuko iby'ubukwe bwe bitamenyekanye nk'uko ubw'ibindi byamamare bugenda.
Aisha Tamba ni we mugore wa Sadio Mane
Ni nyuma y'imyaka itari mike bivugwa ko uyu rutahizamu wanakiniye Southampton yo mu Bwongereza yaba yarigeze acudika bya gisore na gikobwa na Kate Bashabe ku buryo bashoboraga no kuzabana nk'umugabo n'umugore.
Nubwo nta ho yaba Kate Bashabe cyangwa Sadio Mane bigeze batangariza mu ruhame ko baba hari ubucuti bwihariye buganisha ku kubana bigeze bagirana, uramutse ushakishije kuri interineti, inkuru ziruzuye ko aba bombi baba barakundanaga. Icyakora ahubwo aba baranabihakanaga ubwo babibazwagaho mu bihe bitandukanye.
Kugeza nibura hagati mu mwaka ushize wa 2023 hari imbuga zivuga ku myirondoro y'abakinnyi zavugaga ibyerekeye Sadio Mane maze ku izina ry'umukunzi we bakandika Kate Bashabe.
Nta we uzi neza aho iki gihuha cyavuye uretse ko uyu Kate Bashabe ufite inzu icuruza imyambaro izwi nka Kabash Fashion House akanamenyekanaho ibikorwa by'ubugiraneza yasohoye amafoto amugaragaza yasuye aho ikipe ya Liverpool ikorera imyitozo anambaye umwambaro w'iyo kipe, mu gihe Sadio Mane yari akiyikinira.
Kate Bashabe ubwo yasuraga Anfield Road aho Liverpool yakirira imikino
Uretse n'ibinyamakuru byo mu Rwanda bimwe bishinjwa gutangaza ibinyoma bigamije gushaka 'viyuzi', hari na byinshi byo hanze yarwo byanditse iyi nkuru. Hari ababibonaga nk'ishema ry'u Rwanda kuba ruba nk'igihugu nyirabukwe w'umukinnyi uza nibura muri beza batatu mu mupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika muri iki kinyacumi cy'imyaka ishize.
Impaka zacitse rero ! Nyuma y'aho Sadio Mane wavukiye i Bambali mu cyaro cyo muri Senegal akoreye ubukwe mu ibanga n'umukobwa utarigeze amenyekana mbere witwa Aisha Tamba yakunze afite imyaka 16 nubwo nta we uzi neza igihe bamaze baziranye ku ibanga ryo kubana.
Sadio Mane n'umugore we
Binavugwa ko kuva ubwo kugeza ubu Sadio Mane yishyuriye amashuri uyu mukobwa bahuje idini basengeramo rya Isilamu.
Kuri iki cyumweru ku wa 7 Mutarama 2024 ni bwo bivugwa ko Sadio Mane yasabye anakwa Aisha Tamba, umukobwa w'umugabo w'umuhanga mu gushushanya imbata z'inzu no kubaka (architect).
Ni ibirori byabereye ahitwa Keur Massar, agace kamwe ko muri Dakar, umurwa mukuru wa Senegal byitabirwa n'inshuti, imiryango n'abakinnyi bamwe bagenzi ba Sadio Mane, iminsi itandatu mbere y'itangira ry'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire guhera ku ya 13 Mutarama uyu mwaka.
Amakuru avuga ko ijisho rya Sadio Mane ryarabutswe Aisha Tamba ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko maze umutima w'uyu musore- utereye hejuru y'ibihaha bimwirukansa ibilometero birenga 32 ku isaha- utangira guterera mu w'uyu mwari w'ingeso nziza za kiyisilamu unahuje n'imico nk'iy'umukobwa Sadio yavuze ko ari we yifuzaga nk'umugore bashakana.
Imyaka 16 ni yo umugore yemererwaho n'amategeko ya Senegal kuba yayishyingirwa.
Yifuzaga umugore usenga neza, utaba ku mbuga nkoranyambaga
Ubwo yamamaraga cyane muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza igihe yari muri Southampton na Liverpool aho yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona na UEFA Champions league, Sadio Mane ntiyigeze ashyira ahagaragara ibyerekeye ubuzima bwe bw'urukundo cyangwa indi mibanire ye n'abakobwa.
Icyakora mu 2022 Mane yatangaje imimerere n'imitwarire y'umukobwa yumva wamubera umugore nk'uko ikinyamakuru Tribune cyabitangaje.
Icyo gihe yagize ati 'Nabonye abakobwa benshi bambaza impamvu ndafite umugore, ariko mumbabarire mushobora kuba muta igihe cyanyu. Umugore nzarongora ntabwo azaba ari ku mbuga nkoranyambaga.'
Mane yongeyeho ati 'Nifuza gushakana n'umugore wubaha Imana kandi usenga neza. Buri wese afite uburyo bwe bwite bwo guhitamo uko akunda.'
Nta washidikanya ko iki gihe uyu musore. bigaragara ko umusemburo wa melanine utera abantu kugira uruhu rwirabura awufite ari mwinshi ,yashakaga gukomoza kuri Tamba Aisha.
Aisha Tamba ni we mukobwa Sadio yifuje kuva kera
Bivugwa ko ubwo Sadio Mane yabonaga bwa mbere Aisha afite imyaka 16 atahise amwegera ngo abe yamusaba ko bakundana icyo gihe nk'uko Sports Brief yabitangaje.
Ahubwo ngo icyifuzo cyo kubana n'uyu mukobwa yakimenyesheje se wabo usanzwe ari inshuti y'umuryango bikaba ari na byo nyuma byaje kuvamo uguhura kw'aba bombi kugeza igihe bambikaniye impeta.
Aisha Tamba yavukiye i Casamance, umujyi uhana imbibi na Bambali â" icyaro Mane akomokamo ndetse akaba yaranahatanze amafaranga yo kubakisha ibitaro byatwaye £455,000 [ararenga 500.000.000FRW] kandi bitanga serivisi z'ubuvuzi ku duce nibura 34 tungana na Bambali.
Aha i Bambali kandi Mane yahatanze amafaranga y'inkunga yo kubaka umusigiti, ishuri ryatwaye £250,000, sitasiyo y'ibikomoka kuri peteroli ndetse atanga ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri b'aho, nk'uko bitangazwa na Bayo News Network.
Ubwo Mane yafunguraga sitasiyo y'ibikomoka kuri peteroli i Bambali aho akomoka
Yanakoresheje arenga £700,000 ku nyubakwa nshya mu guhindura isura y'icyaro avukamo.
Sadio yanahaye buri muryango mu gace ka Bambali yavukiyemo inkunga y'ubufasha bungana na â¬70 (ararenga 95.000FRW) kandi anatanga â¬400 ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo mu Ishuri Ryisumbuye rya Bambali.
Aisha, umugore wa Sadio Mane, nk'uko Essentially Sports ibitangaza, ni umunyeshuri ku Ishuri rya Cabis riherereye ahitwa Grand Mbao muri Senegal. Bivugwa ko avuga ururimi rwa Mandingo ruvugwa mu bice bimwe bya Senegal na Gambia, rukanaba ururimi umugabo we avuga.
Aisha ntabwo aba ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bivugwa ko azakomeza yitaye ku mashuri ye mu gihe Sadio Mane azatangirana igikombe cya Afurika na Senegal mu mpera z'iki cyumweru.
Sadio Mane yasanze Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr muri Kanama umwaka ushize, avuye muri Bayern yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona y'Ubudage icyakora atagiriyemo ibihe byoroshye ku giti cye mbere yo kugurwa miliyoni 34 z'amapawundi yo mu Bwongereza.
Muri Al-Nassr Mane ahembwa £650,000 (asaga miliyari mu mafaranga y'u Rwanda) ku cyumweru. Yari yagiye muri Bayern mu 2022 aguzwe miliyoni £35 icyakora ntiyahiriwe cyane muri iyi kipe y'i Bavaria aho binavugwa ko atumvikanye na Leroy Sane bakinanaga kugeza n'aho bashatse kurwana.
Nyuma yo kujya muri Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite, Mane amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 26 yagaragaye akininira iyi kipe akaba yarasubiye muri Senegal mu ntangiriro za Mutarama ngo yitegure igikombe cy'umupira w'amaguru cy'ibihugu bya Afurika.
Ni igikombe Senegal inahabwa amahirwe yo kucyisubiza nyuma yo gutwara icyo mu 2022 Sadio Mane ari ku ruhembe rw'Intare z'i Teranga za Senegal byanatumye ahabwa igihembo cy'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umunyafurika urusha abandi mu 2022, igihembo yari yanatwaye mu 2019.