Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, yabereye muri Kigali Convention Center.
Iyi nama yitabiriwe kandi Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego Nkuru z'igihugu, abanyamuziki, abazwi mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, abaturage bo mu bice bitandukanye by'Igihugu n'abandi bagera kuri 1500.
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yatangiye mu 2003. Ni urubuga Abanyarwanda bahuriramo, bakungurana ibitekerezo.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko afite icyizere cy'uko Abanyarwanda batangiye neza umwaka wa 2024 ndetse biteguye kuwurangiza neza no kuzatangira umwaka wa 2025.
Yashimye kandi abanyarwanda bitabiriye iyi nama y'Igihugu y'Umushyikirano, agaruka no ku nshuti z'u Rwanda zitabiriye iyi nama igamije kwisuzuma.
Kagame yavuze ko 'uyu mwaka Igihugu cyacu gifite byinshi byo gukora'. Avuga ko imyaka 30 ishize 'tuvuye mu icuraburindi, abacu bishwe twabuze batagira ingano'.
Yavuze ko n'ubwo hari abijijisha bakagoreka amateka, ukuri kuzwi. Yabwiye abanyarwanda ko nubwo umubare w'abapfobya amateka ari 'bacye' ariko 'ni ikibazo dukwiye guhangana nacyo'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka'.
Ati "Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n'ayo mateka nayo twibuka.
Kagame yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'ubuzima bw'abantu n'imiterere y'Igihugu' bijyanye n'ukuntu ibisekuru bisimburana.
Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n'iyo u Rwanda rumaze 'igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko abagejeje iriya myaka bafite uko barezwe n'imiryango ndetse n'uburyo igihugu cyabareze mu bijyanye na Politiki.
Ati 'Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y'inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.'
Yabwiye abakiri bato ko uburere bahawe, bibaha impamvu yo kurwanirira igihugu no kumva ko igihugu aribo kireba.
Ati "Bafite uruhare runini mu guhindura' ubuzima bw'abanyarwanda, kurusha ndetse batwebwe uko twabigenje... Urwo rubyiruko cyane cyane nibo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw'inshingano zanyu nk'abanyagihugu, nk'abantu bakwiriye kuba abantu bazima, biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n'igihugu."
Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye guhanira, no kurwanira uwo ashaka kuba we, kuko nta 'muntu uzabigufashamo'.
Yifashishije urugero rw'ikinya batera umurwayi kwa muganga, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kurangazwa n'abantu bamushimagiza, ahubwo akwiye gukora yitekerezaho we ubwe, kandi agaharanira kwiyubaka nk'umuntu.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko nta muntu n'umwe ufite imbaraga zo guhindura undi, kandi ko nta muntu waremye undi. Yavuze ko igihugu cyose hari ushatse guhangana 'turiteguye, guhangana, ntakibazo.'
Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byihariye, ari nayo mpamvu ari Igihugu kidashobora kubaho uko abandi babishaka. Ati "Nta bantu baba bato, keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishatse..."
Yavuze ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka kugeraho, kandi ni ihame badateze gutezukaho. Yavuze ko imyaka 30 ishize igaragaza ko abanyarwanda bavuye i kuzimu, baba abantu, kandi ni ibintu abanyarwanda bagezeho babyifashijemo.Â
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutekanye, kandi ruzakomeza kubungunga umutekano w'Abanyarwanda
Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyi Nama y'Umushyikirano ikwiye kuba umwanya wo kwisuzuma, harebwa aho 'tuvuye' kugirango 'dukomeze tuve ikuzimu tujye i buntu, ibintu twihaye, ibintu twigejejeho'.
Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze, byagahaye umukoro buri wese wo gukora amasaha arenze ayo abandi bakora.
Yavuze ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese akwiye guhora yisuzuma, areba aho avuye ndetse n'aho ageze, kuko bimufasha kubakira ku ntego ze.
Umukuru w'Igihugu yasabye abitabiriye iyi nama y'Umushyikirano kubwizanya ukuri, kwisuzuma kandi bihoraho mu rwego rwo kubaka Igihugu.
Yagaragaje ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, bikwiye guha isomo buri wese ryo kudahora mu makosa, ahubwo agakorana ubushake n'ubushobozi buganisha u Rwanda aheza.
Kagame yavuze ko ikiremwamuntu gikora amakosa ariko ko iyo umuntu ahora akora akosa akarisubiramo haba hari ikibazo gikomeye, ku buryo hashobora gutekerezwa ko 'ubikora ubigendereye'.
Umukuru w'Igihugu yanavuze ko nta gihugu cyatera imbere abantu badakorana, ariko kandi buri wese asabwa gukora mu buryo bw'intangarugero.
Yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gutuma abanyamahanga baza mu gihugu, ariko ko bisaba kwitegura mu buryo buhagije mu bijyanye no kubakira.
Kagame yavuze ko nta kintu bisaba kugirango abayobozi bakore neza kuko 'biri muri mwe'.
Ku bijyanye n'umutekano....
Kagame yavuze ko aho u Rwanda ruvuye n'aho rushaka kugana bikwiye kuba bishingiye ku mutima w'Abanyarwanda.
Ati 'Kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu [â¦], aha mu Rwanda ntabwo Abanyarwanda mucumbitse, ni iwacu, ni iwanyu.'
Yavuze ko nta munyarwanda ukwiye gukora ibikorwa bye ibirenge bidakora hasi kuko "Abanyarwanda ntabwo mucumbitse, ni iwanyu."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko buri wese uvuga nabi u Rwanda bimugiraho ingaruka, kuko azi neza ko nta muntu n'umwe wavuze nabi u Rwanda ngo bimurwe neza.
Kagame avuga ko yahaye umukoro abantu wo kumubwira uwavuze nabi u Rwanda byagizeho ingaruka nziza. Ati "Muzamumbwire. Ugahunga Igihugu, ukajya muri Amerika gutwara ikamyo."
Yungamo ati 'Muri bo umwe wagize amahirwe, akavuga nibura yavanyemo iki, ni uwuhe? Muzamumbwire. Abanyarwanda nimutaba abantu biha ka gaciro, ni ko muzaba.'
Yanagarutse ku mvugo z'urwango zikoreshwa na bamwe mu batuye ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Avuga ko ubu mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 10.
Kagame yavuze ko buri munsi u Rwanda rwakira impunzi ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iki ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye, kurusha uko ibihugu byo mu mahanga bihitamo imiryango itageze kuri itanu yo gufasha.