Ibyatangajwe na Perezida w'u Burundi byatangiye kwamaganwa n'Ibihugu by'ibihangange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu mpera z'umwaka ushize, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ubwo yabazwaga niba Igihugu cye cyizaha uburenganzira abaryamana bahuje igitsina kugira ngo Ibihugu by'ibihangange bitagihagarikira inkunga.

Ndayishimiye we yavuze ko abaryamana bahuje igitsina badakwiye guhabwa ijambo mu Burundi, ahubwo ko bakwiye kubiryozwa.

Ndayishimiye yagize ati 'Njyewe ku bwanjye mba ntekereza ko bene abo bantu tubabonye mu Burundi, bari bakwiye kubajyana muri stade, bakabatera amabuye. Kandi nta cyaha baba bakoze. Ni ibiterasoni.'

Nyuma y'aya magambo, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, zavuze ko ahangayikishije kuko yima uburenganzira bw'abantu bose.

Umuvugizi w'ibiro bya Guverinoma y'iki Gihugu bishinzwe ububanyi n'amahanga, Matthew Miller, yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe zitewe ikibazo gikomeye n'amagambo ya Perezida Ndayishimiye yibasira bamwe mu Barundi bari b'abanyantege nke n'abasigajwe inyuma.'

Yakomeje agira ati 'Turasaba abayobozi bose bo mu Burundi kubaha agaciro n'uburenganzira burimo gutanga ubutabera mu buryo bungana muri sosiyete yose y'Abarundi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-byatangiye-kwamaganwa-n-Ibihugu-by-ibihangange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)