Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata icyemezo ndetse kikaba ari ntakuka ko Umunya-Mauritania, Mohamed Wade ari we ugomba gutoza Rayon Sports kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24.
Ni nyuma y'uko uyu mutoza waje nk'umutoza wungirije, mu Kwakira 2023 yasigaranye iyi kipe by'agateganyo bitewe n'uko umutoza mukuru, Yamen Zelfani yari yatandukanye n'iyi kipe nyuma y'umunsi wa 4 wa shampiyona.
Gahunda yari uko iyi kipe ishaka umutoza yitonze akazatangirana n'imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki ya 12 Mutarama 2024.
Wade watoje imikino 11 agatsindamo 6 akanganya 3 agatsindwa 2, ubu Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa 4 n'amanota 27, APR FC iyoboye urutonde ikaba ifite 33, ni umusaruro ubuyobozi bw'iyi kipe bwasanze udahagije ku buryo yakomeza kuba umutoza mukuru w'iyi kipe.
Rayon Sports yaje kugongwa n'ikibazo cy'amikoro basanga umutoza bifuza yaba ahenze bigendanye n'amafaranga ahari batabasha kumuhemba, banzura ko Wade agomba kugumana ikipe akarangiza shampiyona.
Ibi ntabwo babihuriyeho na bamwe mu baba hafi Rayon Sports, babwiye perezida w'iyi kipe, Rtd Cpt Uwayezu Jean Fidele ko Wade atari ku rwego rwo gutoza Rayon Sports igatwara igikombe.
Bahise bajya gushaka umutoza umenyereye shampiyona y'u Rwanda kandi udahenze ariko birangira abuze cyane ko na Thierry Hitimana bifuzaga yanze kureka akazi ko mu irerero rya Bayern.
Iyi kipe yahise yemeza ndetse inamenyesha umutoza Mohamed Wade ko ari we mutoza mukuru uzatoza iyi kipe kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24 urangiye, ubu arimo gushakirwa umutoza uzamwungiriza kandi akaba agomba kuba ari umunyarwanda.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyemezo-ku-mutoza-wa-rayon-sports-cyarafashwe