Icyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2024 cyahari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi mu byamamare byo mu Rwanda babyaje umusaruro intangiriro z'uyu mwaka bakora ubukwe n'abo bakundana ndetse abandi bagaragaza abakunzi babo ko mu minsi ya vuba aha bakwitega ikindi kintu kinini.

Abo bose babimburiwe Nyampinga wa 2020, Nishimwe Naomie ku munsi w'ubunani nibwo yambitswe impeta n'umukunzi we Michael Tesfay bari bamaze igihe kirekire bakundana. Tesfay wakunze ndetse agakundwa na Naomie, yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2018 mu bikorwa by'akazi birangira ahatuye burundu.

Nyuma y'uko Tesfay asabye Miss Naomie kumubera umugore ndetse nawe akabyemera, aba bombi bahise bafata urugendo bajya kuruhukira mu birwa bya Zanzibar hamwe mu hantu haberanye n'abakundana muri Afurika y'Iburasirazuba.

Nyuma y'igihe gito abantu bakiri mu nkuru z'uko Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta, ku wa 04 Mutarama 2024 muri Salle y'umujyi wa Kigali Miss Muyango Claudine ndetse na Kimenyi Yves basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'igihe bari bamaze babana.

Ntabwo byatinze kuko ku wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama 2024, aba bombi bakoze umuhango wo gusaba no gukwa mu birori byabereye mu busitani bwa Romantic buherereye ku Gisozi. Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi b'ingeri zitandukanye higanjemo abahanzi basanzwe ari inshuti z'akadasohoka za Muyango na Kimenyi Yves.

Kenny Sol wari umaze amasaha macye asezeranye imbere y'amategeko yaririmbye mu bukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves aho yaririmbanye na Juno Kizigenza mu ndirimbo yabo Igitangaza.

Muri iki cyumweru gitambutse kandi, Kenny Sol yatunguranye  asezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda. Hari nyuma y'uko ku wa 26 Ukuboza 2023, Kenny Sol yari yambitse impeta umukunzi we Kunda ariko bombi babigira ibanga.

Si abo gusa, Miss Kayumba Darina ntiyatazwe muri iki cyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2024 agaragaza ko ashobora kuba yarihebeye umuraperi Kimzer wasoje kwiga muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2017 agahita yiyegurira umuziki.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Kayumba Darina yagaragaje ifoto yahuje urugwiro na Kimzer hanyuma ashyiraho udutima ndetse abantu hirya no hino bagaragaza ibyishimo batewe n'uwo mubano w'abo bombi.

Si abo gusa kandi, Umwiza Phiona wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2020, yagaragaje ko ari mu rukundo rweruye n'umusore witwa Munana Eric bamaze imyaka itatu bakundana.

Yanditse agira ati 'Kuvumbura urugendo rwiza rw'ubuzima bwacu. Kuri 'Symphony' ya gatatu, aho buri nota yakinnye ni urwibutso ruri mu ndirimbo yacu. Hano ni ubuhanga bw'inkuru dusangiye.'

Ku wa 05 Mutarama 2024, Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda umaze iminsi myinshi yerekana ko yanyuzwe n'umukunzi mushya yungutse, yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.

Yateruye agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza.'

Miss Aurore akomeza yifuriza umukunzi we kuramba ati: 'Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Habiyaremye Zacharie wamamamaye nka Bishop Gafaranga, yashyize hanze amafoto agaragaza ibirori we n'umugore we, Murava bakorewe byo kwitegura umwana bizwi nka 'Baby Shower.'

Nyuma y'aya mafoto agaragaza uko ibirori byagenze, Gafaranga yanditseho ati: "Ku mugore w'umunyembaraga kurusha abandi, akaba umugore wanjye mwiza, ndagukunda."

Ntabwo byatinze, ahubwo amakuru yahise amenyekana ko bamaze kwibaruka imfura y'umuhungu ndetse byemezwa na Gafaranga yashimiye cyane Annette Murava wamutwitiye akamubyarira.

Mu nshuro ne cyane, Bushali yaserukanye n'umugore we ubwo bitabiraga ubukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves. Bushali udakunze kugaragara ari kumwe n'umugore we, bombi bari kumwe barebana akana ko mu jisho ndetse ubwo bari mu bukwe bwa Kimenyi Yves ndetse bagaragaye barimo kubyinana.


Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay


Byari ibyishimo cyane ubwo Miss Nishimwe Naomie yambikwaga impeta


Miss Muyango Claudine na Kimenyi bakoze ubukwe haba gusezerana imbere y'amategeko ndetse no gusaba byajyaniranye no gukwa


Ni ubukwe bwitabiriwe n'abiganjemo abafite amazina azwi cyane hano mu Rwanda


Umwiza Phiona yagaragaje uko anyuzwe n'urukundo rwe


Kenny Sol yatunguranye akora ubukwe nta muntu wabikekaga


Kenny Sol na Kunda basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko Kunda yambitswe impeta ku wa 26 Ukuboza 2023


Miss Kayumba Darina yaciye amarenga ko urukundo ruryoshye hagati ye n'umuraperi Kimzer

Bishop Gafaranga yashimiye cyane Annete Murava wamubyariye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138299/icyumweru-cya-mbere-cyumwaka-wa-2024-cyahariwe-urukundo-mu-byamamare-byo-mu-rwanda-138299.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)