Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya
Ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize yatangiye imyitozo hano mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Zanzibar aho yakinaga igikombe cya Mapinduzi.
Iyi kipe mu myitozo yasubukuye hari harimo abakinnyi batandukanye banjyanye na APR FC mu gihugu cya Zanzibar ndetse na bamwe mu basigaye mu gihugu cy'u Rwanda. Muri abo bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo Ombarenga Fitina wasizwe hano mu Rwanda nawe yakoze imyitozo.
Ombarenga Fitina gusigwa hano mu Rwanda ntajyane n'abandi Zanzibar ubuyobozi bwatangaje ko bwahisemo kugenda butamujyanye kugirango arunutswe ariko YEGOB twamenye ko uyu musore yakoze igisa nko kwigaragambya.
Ombarenga Fitina wari kapiteni, uko byagenze yarahamagawe ngo agaruke mu myitozo ngo avuga ko kugaruka ari ukubahohotera kubera ko ngo abakinnyi b'abanyamahanga batari bakaza Kandi ngo bose ni abakinnyi bamwe. Mu bakinnyi yavugaga harimo Victor Mbaoma ndetse n'abandi icyo gihe batari bakaje ariko ubuyobozi bubifata nabi ndetse baranamusiga.
Kugeza ubu Ombarenga Fitina, yamaze kubabarira ndetse atangira gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi n'ikipe ya APR FC bitegura umukino na AS Kigali uri kuri uyu wa kabiri.
Â
Â