Ikipe y'igihugu ya Gambia yari ipfiriye mu kirere Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Gambia yari yerekeje mu gikombe cy'Afurika, yasubiye ku butaka igitaraganya nyuma yo kubura umwuka mu ndege.

Iyi kipe yakoreye umwiherero muri Saudi Arabia, yari yagarutse muri Gambia aho yagombaga gufatira rutemikrere yerekeza muri Côte d'Ivoire aho iki gikombe kigomba kubera guhera ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

Nyuma y'iminota 9 gusa indege ihagurutse, umupilote yahatirijwe kuyisubiza hasi mu buryo butunguranye, ni nyuma y'uko umwuka (oxygen) mu ndege wari wabuze aho 'cabin oxygen supply' itakoraga.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, myugariro wa Young Boys mu Busuwisi wahoze ukinira Manchester United, Saidy Janko yanenze bikomeye Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Gambia.

Yavuze ko bakoze urugendo rw'amasaha 32 bavuye mu mwiherero Saudi Arabia bakanyura Istanbul na Casablanca bakabona kwinjira mu ndege yise nto yakodeshejwe ngo ibajyane muri Côte d'Ivoire.

Yavuze ko bakigera muri iyi ndege 'abantu batangiye gututubikana ariko abakozi bo mu ndege batubwira ko oxygen itangira gukora tugeze mu kirere. Kubura umwuka wo guhumeka abantu batangiye kuribwa umutwe, kugira isereri bamwe batangira gusinzira bitunguranye nyuma y'iminota mike duhagurutse. Kugera mu kirere byatangiye kuba bibi kurushaho, kugeza aho umupilote yisanze nta yandi mahitamo asigaranye uretse gusubiza indege ku kibuga cya Banjul bitunguranye.'

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Gambia, Umubiligi Tom Saintfiet yabwiye ikinyamakuru Nieuwsblad ko bari bapfiriye mu kirere hakabura gato.

Ati 'twese twakabaye twapfuye. Twabaye nk'abasinziriye bitunguranye. Nanjye ndimo. Nagize inzozi nto z'uko ubuzima bwanjye bwari bumeze, ni ukuri. Nyuma y'iminota 9 umupilote yahisemo kugaruka kuko nta oxygen yari irimo. Abantu bamwe bananiwe gukanguka kugeza ingege iparitse.'

Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Gambia yasohoye itangazo ivuga ko ikipe y'igihugu yari igiye mu gikombe cy'Afurika yahise igaruka kubera ko indege yagize ikibazo kiri tekinike aho iperereza ryakoze ryagaragaje ko agakoresho gasohora umwuka (Cabin Oxygen) kagize ikibazo.

Abantu bose bari mu ndege bakaba nta n'umwe wagize ikibazo. Ikipe yahise isubira Ocean Bay Hotel mu gihe bagitegereje andi mabwiriza.

Ikipe y'Igihugu ya Gambia yagaruwe ku butaka igitaraganya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-gambia-yari-ipfiriye-mu-kirere-imana-ikinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)