Ikipe y'Igihugu ya Handball yahawe ibendera mbere yo kujya mu gikombe cy'Afurika isabwa kugera muri ¼ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, ikipe y'igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy'Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kugera kugera muri ¼.

Ni ibendera bashyikirijwe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y'igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye.

Munyanziza Gervais yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy'Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye.

Yababwiye kandi ko kugikina bwa mbere batabatuma igikombe ariko ababwira ko icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho.

Yabibukije ko na none ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

Ati 'tuba dushaka byinshi nk'abantu babasaba tubasha byinshi, ntabwo baba bitabiriye bwa mbere igikombe cy'Afurika ngo abasabe kugitwara, twabasabye kurenga amatsinda bakagera muri ¼, ibindi tuzabibabwira nyuma.'

Kapiteni Muhawenayo Jean Paul yavuze ko nk'abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda cyane ko no mu butumwa Minisiteri yabahaye yababwiye ko na yo yiteguye gukora ibishoboka byose.

Umutoza Anaclet Bagirishya yavuze ko ari iby'agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

Ati 'Abakinnyi bose bameze neza, nta mvune dufite, byose byagenze neza uko tubyifuza. Bameze 100% ariko murabizi uyu mukino ni umukino abantu bakina bahura ntabwo haburaho kuza utuntu ku ntoki, ibyo ng'ibyo kuko dufite abaganga ntabwo bibuza umuntu gukina, turizera ko igihe cy'irushanwa abakinnyi bari ku rwego rwo kuryinjiramo bagatanga umusaruro.'

Umunyamabanga wa Federasiyo y'Umukino wa Handball mu Rwanda, Tuyisenge Pascal yavuze ko ikipe imeze neza kandi na Minisiteri yakoze ibyo isabwa byose kugira ngo ikipe izitware neza.

Ati 'Kugeza uyu mwanya nta cyuho gihari ni nayo mpamvu ikipe igiye kugenda, twagize umwanya wo kwitegura, twitegurira muri Salle nziza ya BK Arena imeze nk'iyo tuzakiniramo, turakomeza biba ngombwa ko ikipe ijya mu wundi mwiherero aho twawukoreye i Huye, tumaze kuva mu mwiherero tugaruka muri BK Arena kumenyera cya kibuga, rero umwuka wose ni mwiza, ibisabwa byose birahari n'abakinnyi na bo bariteguye bemeze neza.'

U Rwanda ruhagurukana abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Barahaguruka mu gitondo cy'ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n'umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

Umwiherero uzakomereza mu Misiri, Ikipe y'igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde

Deligasiyo yose y'ikipe y'igihugu igiye kujya mu Misiri

Abakinnyi: Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

Abatoza: Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist)

Abandi bari muri Deligasiyo : Twahirwa Alfred (Umuyobozi wa Deligasiyo), Tuyisenge Pascal (Statisttician), Niyokwizera Joel (Team Manager), Sendegeya Jules (Umufotozi) na Canisius Kagabo (Umunyamakuru)

Munyanziza Gervais yabasabye byibuze kugera muri 1/4
Yashyikiriye ibendera umunyamabanga Pascal, kapiteni Muhawenayo Jean Paul ndetse n'umutoza Bagirishya Anaclet
Munyanziza Gervais ari kumwe n'Umunyamabanga wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal
Umutoza Anaclet yavuze ko biteguye neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-handball-yahawe-ibendera-mbere-yo-kujya-mu-gikombe-cy-afurika-isabwa-kugera-muri-%C2%BC-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)