Imibare yaba yemerera Bruce Melodie ikamba rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ubwo uzumva abantu bavuga ngo gukora umurimo unoze, ibyo bintu bakabisobanura bavuga icyo bisaba ndetse n'uko wabigeraho, ariko iteka ukumva bagaruka ku ijambo ryitwa 'kutajagarara'.

Ubundi uzumva bagaruka ku kwitwa ukomeye, uw'ingenzi, igitangaza mu kintu runaka ko atari ibintu bigerwaho gutyo ahubwo bisaba guha umwanya ibyo ukora ukabikunda kuko igihe kigera nabyo bigukunda.

Hari naho uzabona batanga ingero z'ukuntu umubibyi atangira kubiba imbuto abantu bamuseka, zamara kwera ugasanga abantu baraza kumugisha inama cyangwa kumusaba ngo nabo barye ku matunda y'ibyo yakoze, nyamara yarabikoze bageretse akaguru ku kandi.

Ibyo byose tugarutseho byari ugusasira urugendo rukomeye rwa Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 batangiye urugendo rw'umuziki nyamara kuri ubu bikaba bigoranye kugira uwo wamugereranya na we.

InyaRwanda igiye kukugezaho mu bikorwa bifatika uyu muhanzi amaze gukora bituma abantu bamwe bahamya ko kugeza ubu ari we ufite ikamba ry'umuziki nyarwanda.

Indirimbo amaze gukorana n'abahanzi benshi bakomeye

Amaze gukorana n'abahanzi hafi ya bose bihagazeho mu Rwanda no hanze yarwo

Biragoye gusobanura urugendo rwa Bruce Melodie wamaze kurema n'abandi bahanzi nabo bafite izina rifatika mu muziki Kenny Sol na Juno Kizigenza.

Ibi bikaba birenze gusa gutanga amahirwe binyuze mu gukorana n'abandi bahanzi, harimo ahubwo no kuyaremera abadafite uburyo.

Kuva yakwinjia mu muziki byeruye, Bruce Melodie amaze gukorana indirimbo n'abahanzi hafi ya bose bakomeye mu muziki nyarwanda.

Gusa muri iyi ngingo tugiye kugaruka ku ndirimbo amaze gukorana n'abahanzi bo hanze y'igihugu duhereye mu Karere nka Pallaso bafitanye 'Guwe Nze', Double Jay na Kirikou Akili bakoranye 'Inzoga n'Ibebi';

Inoss B bakoranye 'A l'aise', Eddy Kenzo bakoranye 'Nyoola', Sheeba Karungi bakoranye 'Embeera Zo', B2C baririmbanye 'Curvy Neighbour', Khaligraphy Jones bakoranye 'Sawa Sawa' na Harmonize bamaze gukora izirenze imwe zirimo 'Totally Crazy' na 'Zanzibar'.

'When She Is Around' ni indirimbo Bruce yagiriyeho umugisha imwuriza rutema ikirere ajya gutaramira mu ruhererekane rw'ibitaramo bya iHeart Jingle Ball byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Iyi ndirimbo yakomotse kuri 'Funga Macho', yayikoranye na Shaggy wanyuzwe n'uko yumvise ikoze amusaba ko bayisubiranamo.

Uretse kandi ibitaramo bikomeye Bruce Melodie yakoreye muri Dallas na Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanabashije kugira umwanya wo kuganira n'ibitangazamakuru bikomeye nka Fox News.

Yakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu bihugu binyuranye, ukaba ari umuvuno ukoreshwa na benshi mu bahanzi b'abahanga banakora umuziki nk'umwuga mu buryo bwo kwagura isoko ry'ibyo bakora.

Ibitaramo bikomeye amaze gutaramamo

Ari mu bahanzi mbarwa bahangaye inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena mu gitaramo we ubwe yiteguriye

Bruce Melodie ni we muhanzi wabashije guhangara inyubako yakira abarenga ibihumbi 10 ya BK Arena mu gitaramo yiteguriye cyo kwizihiza ikinyacumi yari amaze mu muziki.

Muri iki gitaramo yashyigikiwemo n'abahanzi nka Alyn Sano, Papa Cyangwe, Bull Dogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo Ngali, Christopher, Niyo Bosco na Riderman.

Nubwo havuzwe byinshi birimo amajire y'abamotali, aho bivugwa ko kugira ngo abashe kuzuza iyi nyubako yabitabaje, nyamara ntibikuraho ko ari muri bacye babashije gutegura ibitaramo byabo bwite mu Rwanda kandi ahantu hanini.

Nk'uko twabivuze haruguru ni we muhanzi nyarwanda mu bakora umuziki w'iki gisekuru kitararenza ibinyacumi 3 wabashije gutaramira ku rubyiniro rukomeye nko muri Amerant Bank Arena ho muri Dallas kimwe no muri Miami.

Ntabwo bwari ubwa mbere yitabiriye ibikorwa bihuriyemo abahanzi bakomeye kuko no muri 2017 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wabashije guhagararira u Rwanda muri Coke Studio Africa.

Uduhigo yaciye, ibihembo n'amarushanwa yegukanye

Ubwo Bruce Melodie yashyikirizwaga igihembo yegukanye muri Trace Awards na Sandrine Isheja hamwe na Cheymuv

Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu bahanzi bacye babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bagihagaze mu bikorwa by'umuziki babikora nk'akazi.

Uretse iri rushanwa rikomeye yanamaze kwibikaho ibihembo hafi ya byose bitangirwa mu Rwanda birimo Salax Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards na Isango na Muzika Awards.

Hari kandi n'ibiri ku rwego mpuzamahanga nka HiPipo yegukanye binyuze mu ndirimbo 'Blocka', hakaza kandi na Trace Award aheruka kwegukana binyuze muri Kiss Summer Awards.

Bruce Melodie ari mu bahanzi mbarwa babashije gusoza umwaka wa 2023 basuhuzanije na Perezida Kagame. Uyu muhanzi yahamije ko ari ikintu cyamukoze ku mutima kandi kikamwereka ko ibyo akora bishimwa.

Ibi yabigezeho nyuma y'uko yari yabaye umwe mu bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu mu birori bisoza umwaka wa 2022.

Ibikorwa byo kwamamaza n'imbuga nkoranyambaga n'izucururizwaho umuziki

Kompanyi nyinshi zimugirira icyizere zikamwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza

Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu bahanzi bacye nyarwanda babashije kwizerwa na kompanyi nyinshi, zikamushoramo akayabo kugira ngo azamamarize.

Muri izo twavuga nka Tecno kugeza n'ubu bagikorana, kompanyi ya Brok, MTN, BK Arena n'ubu bagikorana ndetse higeze kuvugwa inkuru y'uko afite imigabane muri ISIBO TV. Anafitanye kandi amasezerano na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Gusa hagiye hazamuka inkuru z'uko harimo n'ibyo gutwika nk'ubwo yashyiraga umukono ku masezerano na Food Bundles byemejwe ko ahagaze Miliyari y'amanyarwanda, irengero ryayo rirayoberana na we ubwe avuga ko atazi uko byarangiye.

Ibi ariko ntabwo bikuraho ko ari mu bahanzi bacye b'abizerwa bafite ibigo bitandukanye bakorana nabyo kandi bikomeye mu gihugu.

Ku birebana n'imbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie kugeza ubu afite imbuga zihagaze neza aho kuri YouTube akurikirwa (Subscribers) n'ibihumbi 529 ku mashusho 87 amaze gusangiza abamukurikira, akagira umusaruro rusange (Views) Miliyoni 74.

Ku rubuga rwa Instagram, Bruce Melodie akurikirwa n'ibihumbi 974. Ku zindi mbuga nkoranyambaga ndetse n'izicuririzwaho umuziki naho ntahagaze nabi. 

Ibi byose birerekana ubudahangarwa bwe mu muziki nyarwanda ari naho bamwe bahera bemeza ko ari we ufite ikamba ry'umuziki w'u Rwanda, ibintu biherutse gushimangirwa na Trace Awards yamushimiye nk'umuhanzi mwiza mu Rwanda "Best Artist Rwanda".

Yafashije abahanzi bamaze nabo kugwiza ibigwi mu muziki nka Kenny Sol na Juno Kizigenza ariko na none ni na we wagiriye inama Chriss Eazy yo kuva muri rap akinjira mu kuririmba amusobanurira ko ari byo bizatuma azamuka byihuseNi we muhanzi rukumbi wabashije kwitabira Coke Studio Africa hari mu mwaka wa 2017Imikoranire ye yihariye na Coach Gael na Element binyuze muri 1:55AM yamufunguriye amarembo Bruce Melodie yamaze kubaka ubucuti n'abahanzi bihagazeho mu Karere barimo na Harmonize banafitanye indirimbo zirenze imweBruce Melodie yagaragaje ko yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame hari mu bihe by'iserukiramuco rya Giant Of Africa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138275/imibare-yaba-yemerera-bruce-melodie-ikamba-rwubwami-bwumuziki-nyarwanda-138275.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)