Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n'amateka y'irondabwoko yazahaje igihugu cye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urebe uburyo ba gashakabuhake b'abazungu bazengereje abirabura bo muri Afrika y'Epfo, babaziza gusa ibara ry'uruhu rwabo, byagombye kuba byarasigiye icyo gihugu isomo ryo kurwanya ivangura aho riva rikagera ku isi yose.

Kwigobotora iryo rondaruhu byasabye ibitambo bitabarika, abicwa baricwa, abahunga barahunga, abafungwa barafungwa, kugeza ubwo amahanga yose aboneye ko politiki ya ba gashakabukake muri Afrika y'Epfo iteye ishozi, ikaba ikwiye gushyirwaho akadomo. Ni uko byagenze, maze umukambwe Nelson Mandela wari umaze imyaka 27 muri gereza azira kurwanirira uburenganzira bw'abirabura, arafungurwa, ndetse mu bisa n'ibitangaza, mu mwaka w'1994 Mandela aba Perezida wa mbere w'umwirabura muri Afrika y'Epfo.

Si ishyaka ANC rya Mandela gusa ryari ritsinze. Ni isi yose yari itsinze, ni ukuri kwari gutsinze, ni umucyo wari uhigitse umwijima.

Nyamara se, imyitwarire y'abategetsi b'Afrika y'Epfo iracyaha agaciro aya mateka?Ese Mandela azutse, yashima uko abo yasigiye ubuyobozi bwa ANC bifata imbere y'akarengane kagaragara mu bindi bihugu, cyane cyane iby'Afrika, nk'umugabane yaharaniye ko amaherezo wazagira agaciro mu ruhando rw'abatuye indi migabane y'isi?

Igisubizo ni'OYA' urebye nk'uburyo Perezida Cyril Ramaphosa yahisemo kwitwara mu kibazo cya Kongo, aho Abakongomani bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, batotezwa bazizwa gusa uko basa, n'amakosa y'abakoloni bakase imipaka, bakisanga aho batuye hahidutse muri Kongo. Barazira amateka batagizemo uruhare, nk'uko abirabura bo muri Afrika y'Epfo batigeze basaba kuvuka batyo.

Nguko uko ubu Ramaphosa yohereje abasirikari gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurimbura abaturage be b'Abatutsi n'abavuga ikinyarwanda.
Ubu rurashyiditse hagati y'ingabo za Afrika y'Epfo ziri muri SADC, n'abarwanyi ba M23, umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw'abatotezwa n'ubutegetsi bwa Kongo.

Nyamara yaba Mandela, yaba na Thabo Mbeki wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w'Afrika y'Epfo, bose bari basobanukiwe neza ko kuba Umukongomani w'Umututsi cyangwa uvuga ikinyarwanda, bitakwambura ubwenegehugu n'uburenganzira bwo kubaho, ngo bikugire Umunyarwanda ku ngufu. Imbwirwaruhame z'abo bayobozi bombi, zirahari zibisobanura neza. Zinunganirwa n'iza Mwalimu Julius Nyerere ukomoka muri Tanzaniya, nawe wari wihariye ubushishozi.

Bwana Ramaphosa si uko nawe atabizi, ahubwo arabyirengagiza, agamije inyungu ze n'iz'agatsiko ke. Amakuru ava mu nzego z'iperereza za Kongo ahamya ko Tshisekedi yemereye ingabo za Ramaphosa kugenzura ibirombe by'amabuye y'agaciro by'ahitwa Rubaya, hamwe mu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Muramu wa Ramaphosa , witwa Jeff Radebe, niwe ntumwa yihariye ya Ramaphosa muri Kongo, icungira hafi inyungu bwite za Perezida n'ibyegera bye.

Nimutekereze, akanya gato, iyo mu gihe cyo kurwanya ba gashakabuhake, haza kuba igihugu cyohereza muri Afrika y'Epfo ingabo zo gutsemba abarwanashyaka ba ANC! N'ubu icyo gihugu cyari kuba ari ruvumwa mu ruhando mpuzamahanga. Si uko Peter Botha n' abandi bazungu bategekaga Afrika y'Epfo bari babuze ibyo baha ibisahiranda ngo bibarwanyirize Mandela na bagenzi be, yewe n'abacancuro nta gihe batabayeho. Ariko babonanga ko kwiyambaza ubwo buryo bitabyara inyungu z'igihe kirambye, ko amaherezo ukuri kuzatsinda, maze bahitamo gushyira mu gaciro.

N'ubu rero ukuri kuracyafite ijambo. Hazaba ibitambo, yego, ariko bitinde bitebuke, abatotezwa muri Kongo bazabohorwa.

Perezida Ramaphosa n'abandi bafasha Kongo kwihekura, baracyari muri ya myumvire ya kigome ngo' usenya urwe umutiza umuhoro'. Nyamara amateka amaze kutwereka kenshi ko, ari inabi, ari n'ineza, byose byishyurwa nyirabyo akiri ku isi.Tout se paie ici bàs.

The post Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n'amateka y'irondabwoko yazahaje igihugu cye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imyitwarire-ya-perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-mu-kibazo-cya-kongo-ihabanye-namateka-yirondabwoko-yazahaje-igihugu-cye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyitwarire-ya-perezida-cyril-ramaphosa-wafrika-yepfo-mu-kibazo-cya-kongo-ihabanye-namateka-yirondabwoko-yazahaje-igihugu-cye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)