Intore Tuyisenge yongeye gukora mu nganzo ara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo za Intore Tuyisenge zifite umwihariko wo kugaruka ku byiza by'u Rwanda, urugero ni nk'iyo yise 'Unkumbuje u Rwanda'. Ni indirimbo zirushaho kuzamura morale y'abantu mu bikorwa binyuranye by'ubukangurambaga, umuganda, inama n'ibindi.

Kenshi kandi yagiye agaragaza ko yanyuzwe kandi anyurwa n'ibikorwa bya Perezida Kagame. Ku birebana n'icyo atekereza iyo ahuye na we yagize ati: 'Guhura n'Umukuru w'Igihugu ni ibintu biba bishimishije cyane kuko aba ari amahirwe y'imbonekarimwe kabone nubwo mwaba muhuye inshuro irenze imwe ariko buri gihe bihora ari bishya.'

Ku birebana n'indirimbo nshya yashyize hanze, Intore Tuyisenge yagize ati: 'Ni indirimbo yakomotse ku mukorangiro wo gusigasira igisenge abanyuze mu Itorero barawuzi cyane. Ukaba urimo indangagaciro yo gukorera hamwe muri iyi ndirimbo, njye nyikora nagereranyaga Igisenge n'Igihugu cyacu cy'u Rwanda.'

Agaragaza uko yanzitse muri yo agira ati: 'Itangira ngaragaza ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye kandi yagejeje ku banyarwanda kandi ko imvugo ariyo ngiro kugira ngo dukomeze kwihutisha iterambere ry'u Rwanda, hakaba hakenewe uruhare rw'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage mu byo dukora naho dukorera hose.'

KANDA WUMVE UNAREBE UBUTUMBWA BURI MU NDIRIMBO 'DUSIGASIRE IGISENGE' YA INTORE TUYISENGE


Intore Tuyisenge yagaragaje ko ari amahirwe iteka guhura na Perezida Kagame yateruye asingiza mu ndirimbo 'Dusigasire Igisenge'Ifoto y'urwibutso ya Intore Tuyisenge na Perezida Kagame mu mwaka wa 2010Intore Tuyisenge agaragaza ko imvugo ya Perezida Kagame ariyo ngiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138435/intore-tuyisenge-yongeye-gukora-mu-nganzo-arata-perezida-kagame-video-138435.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)