Iriho indirimbo yahurijeho abahanzi 15: Tonzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iriho indirimbo 15 zirimo 'Respect', 'Nshobozwa' yakoranye na Gerald, 'Merci', 'Warabikoze', 'Umbeshejeho', 'Uwirata', 'Nimeonja', 'Ndashima' na Muyango Jean Marie, 'Niyo', 'Unyitaho' na Joshua, 'Ubwami', 'Ndakwizera', 'Nahisemo', 'Kora' ndetse na 'Wageze'.

Iyi ndirimbo 'Kora' ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n'abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

Yari amaze hafi imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2022. Icyo gihe yatangiye kuyikoraho ari mu gihugu cy'u Bubiligi, mu gihe yari akuriwe.

Tonzi yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, ko igihe yanyuraga muri ibyo bihe byo gutwita ari nabwo Imana yamuhishuriye gukora iyi album ye ya cyenda.

Uyu muhanzikazi wamamamye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko atangira gukora kuri iyi album ntiyatekerezaga ko izarangira ayise 'Respect', ahubwo yumviye ijwi ry'Imana ayita 'icyubahiro' mu rwego rwo gushimira Imana ku bw'intambwe yamuteresheje mu rugendo rwe rw'umuziki n'ubuzima.

Ati "Numvise ntangiye urugendo rwa Album, hanyuma ntangirana na Producer Didier Touch tubiganiraho mubwira ko ntangiye album. Kubera ibihe nari ndimo nayitangiye nkwite inda y'amezi arindwi numva ko nzahita ngaruka hanyuma nkakora igitaramo muri 2022, hanyuma murabizi namwe gushaka ni ukwacu ariko gusohoza ni ukw'uwiteka."

Tonzi ashima Imana ko nyuma y'urugendo rutoroshye rwo kwibaruka no gukora kuri Album yabonye ko igihe cyiza ari iki cyo gushyira hanze iyi album.

Yavuze ko mu 2022 akora iyi album yari mu bihe bitari bimworohereye, kuko akimara kubyara yarwaye mu muhogo. Ati "Nyuma yo kubyara nagize uburwayi bw'akayi ndavuga nti nonese bigenze bite, ko nari mu mushinga wa album biragenda gute, namwe murabyumva ko cyari ikibazo kuri njye, bimeze nk'igitero, ariko ndashima Imana ko yabashije kumpa imbaraga."

Tonzi yasobanuye iyi album nk'intsinzi yagezeho, ashingiye ku kuba satani yarashatse kwitambika mu ikorwa ry'ayo, ariko Imana ikigaragaza.

Album ye yakozweho na ba Producer bazwi cyane muri Gospel barimo nka Camarade Pro, Moky Vybz, Didier Touch, Sam Pro, inononsorwa na Bob Pro na Nicolas. 

Tonzi ati "Wa mwaka w'uburwayi nahanganyemo n'uburwayi, nawukuyemo Album, rero iyi album irihariye, kubera ko irihishurirwa Imana irimpa, yarimpaye mu buryo bw'impanga, ni album ifite abana b'impanga."

Iyi album iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse ushobora kwifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money ukagura iyi album ukanze *182*8*1*687603#

Uyu muhanzikazi yanavuze ko guhitamo izina ry'iyi album atorohewe, kuko yatekereje kubanza kuyita 'Wambereye Imana' cyangwa se 'Warakoze Mana' ariko kandi asanga izina 'Respect' risobanuye buri kimwe mu rugendo rwe. 

Ati "Icyubahiro cy'Imana nta kintu wabona ukigereranya nacyo. Ya Mana iguha ubuzima, ya Mana ituma wicara bigakunda, ya Mana ituma unywa ukamenya ko itandukanye na Fanta, iyo Mana ndavuga nti ibi byose udukorera, ukwiye icyubahiro."

Akomeza ati "Uyu mwaka turawinjira duha Imana icyubahiro ku byo yakoreye u Rwanda, ku byo yakoreye Abanyarwanda, ibyo yakoreye abahanzi, ibyo yakoreye abanyamakuru, icyubahiro ku muntu wese uzi ko kubaho ari Imana."


Imyaka irenga 20 ari mu muziki…Indirimbo yahuriyemo n'abahanzi 15

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Tonzi yavuze ko iriya myaka ishize ari mu muziki, kubera ko ubuzima bwe ari ukuririmbira Imana gusa.

Yasobanuye ko ibyo yagezeho byose, yisunze ubuzima abanamo n'Imana ndetse n'isengesho, bituma nta kindi kintu yakora uretse gukorera Kristu n'umuryango we wose.

Tonzi yavuze ko n'ubwo asanzwe afite akandi kazi ka buri munsi, bitamubuza kwamamaza Ingoma y'Imana binyuze mu bihangano ashyira hanze no mu bikorwa by'urukundo.

Mu bihe bitandukanye, yagaragaye mu bitaramo by'abandi bahanzi, ariko ntiyigeze aboneka ategura igitaramo cye bwite

Yavuze ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gukora igitaramo cye bwite, ari nayo mpamvu tariki 31 Werurwe 2024, azakora icye azahuriramo n'abandi bahanzi. Ati "Nzakora igitaramo cyanjye, aho nzaba ndi kumurika Album yanjye 'Respect' ku mugaragaro'.

Yumvikanishije ko kuba kuri album ye hariho indirimbo yakoranyeho n'abahanzi 15 ari ihishurirwa yagize, kuko atigeze atekereza yahurije aba bahanzi mu ndirimbo. 

Ati "Iyi ndirimbo yaje ari nk'ihishurirwa, nko gusenga nabajije Imana, kuko nabonaga ari umushinga mugari, ndabaza nti ese nzayikora njyenyine."

Tonzi yavuze ko umwuka wera ariwe wamupangiye abahanzi bakoranye kuri iyi ndirimbo, kuko buri wese yahamagaye kuri telephone yamwitabaga vuba, kandi bagakorana.

Iyi ndirimbo avuga ko bayikoze mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa. Ati "Kuko ari igihangano Imana yampaye, buri muhanzi wese nahamagaragara yahita ambwira ngo ahubwo urihe. 

Iyi ndirimbo mubona 'Kora' yadufashe ibyumweru bibiri, kuko mu mbaraga zanjye ntabwo nari kubishobora, indirimbo yabaye mu gihe gito,"

Tonzi yanavuze ko hari abahanzi yatekereje gukorana n'abo muri iyi ndirimbo biranga, kandi avuga ko abo bakoranye ari bamwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite muri iki gihe.


Hari abanyamuziki bamaze kurenza Album ya munani:

Tariki 1 Ukuboza 2023, King James uherutse gusohora indirimbo 'Ubanguke' yanditse kuri konti ye ya Twitter amagambo yaherekejwe no gutangaza ko ari gukora kuri album ye nshya.

King James wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe', yakoresheje amagambo agirana inama buri wese ko uko ugenda utera imbere ari nako ubona ko hari ibidafite akamaro ukabireka.

Yavuze ati 'Iyo umaze kumenya ko ibintu byinshi bihindukana n'ibihe hari ibidafite akamaro wiga kureka.'

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko King James yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya munani, kandi iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi.

Ni album agiye gushyira hanze, nyuma y'uko Album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki n'abafana be muri rusange.

Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.

Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise "Journey' (urugendo)", igaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe n'abandi. Iriho indirimbo 11 zirimo 'Rukundo', 'Bolingo', 'Omukwano' yakoranye na Sintex, 'Sifa', 'Songa', 'Ninani' na Nicolas Peks, 'Ajabu' yakoranye na Mani Martine, 'Journey to Mali', 'Mavuta', 'Ameena' ndetse na 'Mama'.

Nicolas Peks uri kuri iyi album, ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu ndiirmbo 'Kugasozi' n'izindi. Iyi album ye yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda n'ibya kizungu.

Tom Close agejeje Album icyenda, kuko aherutse gushyira hanze iyo yise 'Essence', kandi aherutse kubwira InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi.

Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

'Superwoman' yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.

Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi.

Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati 'Ni Album y'umurage, kuko yiganjemo iz'umubyeyi sentore.'

Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana. Â Ã‚ Ã‚ 

Tonzi yatangaje ko tariki 31 Werurwe 2024 azakora igitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Respect' 

Tonzi yavuze ko iyi album yatangiye kuyikoraho ari mu Bubiligi mu gihe yari akuriwe yitegura kwibaruka 

Tonzi yavuze ko yabonye izina rikwiye iyi album ari icyubahiro agomba Imana ku bw'ubuzima busanzwe anyuramo n'umuziki muri rusange Â 


Umunyamakuru Isaa Kalinijabo wa Isango Star niwe wayoboye ikiganiro n'abanyamakuru


Producer Eliel Sando wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi album ya Tonzi yamushimiye


Abanyamakuru baganiriye na Tonzi kuri Album ye ya cyenda yashyize hanze


Wifashishije uburyo bwa Mobile Money urabasha kugura Album ya Tonzi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WARABIKOZE' IRI KURI ALBUM YA TONZI


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Tonzi yagiranye n'abanyamakuru

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138267/iriho-indirimbo-yahurijeho-abahanzi-15-tonzi-yaciyeho-agahigo-kuri-album-azamurika-mu-gita-138267.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)