Japan : Umubare w'abahitanywe n'umutingito wazamutse ugera kuri 48 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi mu bice byabayemo iyi mitingito bakomeje kuburira ababituyemo, kuguma kure y'inzu zabo kuko hari ikikango ko hashobora kongera kuba indi mitingito ikomeye.

Iyi mitingito yibasiye Intara ya Ishikawa, yatangiriye ku wabanje kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wari ufite igipimo cya 7,6.

Kugeza ubu hemejwe ko abantu 48 bamaze kwitaba Imana mu Ntara ya Ishikawa, ndetse ibikorwa byinshi bikaba byangiritse mu mijyi nka Wajima na Suzu.

Nanone kandi habarwa abantu 14 bakomeretse bikabije, mu gihe inzu zasenywe n'iyi mitingito yo zitaramenyekana, ariko zikaba ari nyinshi.
Gusa ibitangazamakuru byo mu Buyapani, biravuga ko inzu zibarirwa muri Magana zasenyutse kubera iyi mitingito.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe w'Intebe w'u Buyapani, Fumio Kishida yatangaje ko Igisirikare cy'iki Gihugu cyohereje abasirikare 1 000 mu bice byashegeshwe n'iyi mitingito, mu rwego rwo gutanga ubufasha mu butabazi.

Yagize ati 'Gutabara ubuzima bw'abantu, ni byo dushyize imbere kandi turi kugenda dusiganwa n'igihe. Birashoboka ko hari abantu bakiri munsi y'inkuta zabawiriye.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Japan-Umubare-w-abahitanywe-n-umutingito-wazamutse-ugera-kuri-48

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)