Umuhanzi Juno Kizigenza yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite, bikuraho inkuru z'uko yaba yarasubiranye na Ariel Wayz bakanyujijeho.
Ni nyuma y'igitaramo cyateguwe n'Umujyi wa Kigali gisoza imurikagurisha rya Made in Rwanda ryaberaga ahazwi nka 'Car Free Zone' cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu.
Juno Kizigenza yabajijwe iby'ibitaramo bye na Ariel Wayz bagombaga gukorera i Burayi impamvu byasubitswe, itangazamakuru riboneraho kumubaza impamvu we na Ariel Wayz bakiri inshuti, bagakorana kandi barashwanye, mu kubasubiza yagize ati "ahubwo ni iki cyatuma tutegerana."
Abajijwe niba yaba ari mu rukundo, yavuze ko umunsi w'abakundanye uzaba tariki ya 14 Gashyantare 2024 ntacyo uvuze kuri we kuko nta mukunzi afite.
Ati "Umunsi w'abakundana ntacyo uvuze aka kanya, nta mukunzi, ariko mbonye umukunzi twakomeza'
Ibi byahise byemeza ko ibimaze bivugwa ko yasubiranye na Ariel Wayz atari byo buri umwe yakomeje inzira ye, undi iye.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yavuze-ku-by-urukondo-rwe-na-ariel-wayz