Kamonyi: Fr. Ramon KabugaT.S.S yakundishije benshi TVET binyuze mu imurikabikorwa-Open day #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ishuri rya Fr. Ramon Kabuga T.S.S riherereye mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ryigisha Tekinike, imyuga n'Ubumenyi ngiro, kuri uyu wa 16 Mutarama 2024 mu mateka bakoze imurikabikorwa( Open day). Hari hagamijwe gusobanura gahunda ya 'TVET', aho abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byimbitse ndetse bakerekwa imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ndetse n'amahirwe ku babyiga. Abatahaga TVET agaciro bahavuye ariyo mahitamo.

Iki gikorwa cya'OPEN DAY'-Imurikabikorwa mu ishuri ryitiriwe Fr. Ramon Kabuga T.S.S, cyanitabiriwe n'ibigo 4 by'amashuri byegeranye bifite icyiciro rusange. Hari kandi abatumirwa mu nzego zitandukanye, bamwe mu babyeyi ndetse n'abaturiye ikigo.

Buri kiciro mu biga muri Fr.Ramon Kabuga T.S.S cyasobanuraga ibyo biga n'umumaro wabyo kuri bo.

Muri iki gikorwa, abanyeshuri 176 bo muri S3 biga mu mashuri yegeranye na Fr. Ramon Kabuga T. S. S hamwe n'abayobozi n'abarezi babaherekeje, bagiye basura mu matsinda ibyumba byigirwamo amasomo ngiro (workshops, computer lab na studio) bakahasanga abanyeshuri ba Fr. Ramon Kabuga T. S.S babakundishaga ndetse bakabasobanurira ibihakorerwa.

Nyuma, abanyeshuri ba buri shami muri ane ya TVET muri iki kigo, bagize akanya ko gusobanurira abari aho mu magambo no mu mashusho ibyo biga, akamaro kabyo n'amahirwe menshi ayo mashami atanga ku munyeshuri uyakurikiranye akayarangiza neza.

Abiga ubwubatsi berekanaga ibyo biga, ibibigize n'umumaro.

Ibigo byitabiriye iri murikabikorwa, byashyikirijwe igitabo kigaragaza amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga. Abanyeshuri basubije ibibazo babajijwe bahembwe icyo gitabo, naho abanyeshuri ba S3 bitabiriye bahabwa buri wese inyandiko (flyer) igaragaza mu nshamake amashami ya TVET. 

Bamwe mu banyeshuri, baba abiga muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S ndetse n'abo mu bigo bine byaje kubiyungaho ngo bibavomeho ubumenyi, bavuga ko basobanukiwe ndetse bakunda kurushaho umumaro w'amasomo y'Imyuga n'ubumenyi ngiro bityo bakaba biteguye kuzabyaza umusaruro ibyo biga, ko kandi kuri bo nta gutega amaboko ahubwo amahirwe bahawe yo kwiga imyuga bazayabyaza umusaruro ku hazaza habo.

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, Umuyobozi wa Fr. Ramon Kabuga T. S.S, avuga ko amashami ya Tekenike( imyuga n'ubumenyi ngiro) ari amashami y'amashuri yisumbuye nk'ayandi yose. Ahamya ko kwiga Tekenike biri mu rwego rwo kugira ngo bakore ibintu binoze, ko kandi kubikora bisaba ko mu mutwe wawe haba hanoze, ubuhanga bwawe n'ubwenge bigomba kuba biri ku rwego rukwiye.

Akomeza avuga ko aho igihe kigeze, abantu bavuye mu myumvire ya cyera, aho bamwe batumvaga TVET icyo ari cyo, ibyo yigisha ndetse n'ibikubiyemo. Avuga ko aya atari amashuri ajyanwamo abanyeshuri basigaye, batabashije gustinda, ko ahubwo aha ari hamwe mu mashami arema umuntu, akamuha ubumenyi bumufasha kugira umwuga amenya, akawukora kuko yawize ukamubyarira umusaruro, ukamutunga n'abe.

Icyo gitabo Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yatangaga, gikubiyemo amashuri ya TVET ari mu Gihugu, amashami yigisha n'amahirwe atanga.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro ( RTB) ni rwo rwasabye ko ibigo by'amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyi ngiro/TSS ategura umunsi murikabikorwa hagamijwe ko urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange barushaho gusobanukirwa n'amasomo atangirwa muri aya mashuri.

Kugeza ubu, ikigo cy'ishuri cya Fr. Ramon Kabuga T. S.S, gifite abanyeshuri 470 barimo ab'igitsina Gore 222 ndetse na 248 b'igitsina Gabo. Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko ashimishwa no kubona abanyeshuri berekana ko bazi gukora neza kandi bumva ibyo biga.

Aha, urabonaho amashami ari muri Fr. Ramon Kabuga T. S.S

Intero ku bitabiriye iyi Open day yari' Nanjye ndi TVET'.

Munyaneza



Source : https://www.intyoza.com/2024/01/18/kamonyi-fr-ramon-kabugat-s-s-yakundishije-benshi-tvet-binyuze-mu-imurikabikorwa-open-day/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)