Kamonyi-Kagame Cup: Imirenge y'Umujyi yabujije iy'icyaro ibyishimo by'igikombe impande zose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haba mu bakobwa, haba mu bahungu, imirenge ibiri muri itatu igize Umujyi w'Akarere ka Kamonyi yatsinze imirenge y'icyaro bahuriye ku mukino wa nyuma w'Umupira w'amaguru mu gikombe'Umurenge Kagame-Cup'. Abitabiriye imikino, bahawe ubutumwa bubakangurira kwitwararika basigasira ubuzima, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, ubusambanyi n'ibindi bibakururira mu gukora ibyaha.

Mu bahungu, ab'Umurenge wa Rugalika nyuma y'uko muri kimwe cya kabiri bari basezereye ab'Umurenge wa Kayumbu, ku mukino wa nyuma wabahesheje igikombe basezereye abahungu b'Umurenge wa Mugina, itaha ityo nta gikombe.

Mu kibuga cya Ruyenzi ahabereye iyi mikino ya nyuma ya Kagame-Cup, byari ishiraniro.

Ni mu gihe mu bakobwa, ab'Umurenge wa Gacurabwenge basezereye abakobwa b'Umurenge wa Mugina, isubira mu mayaga ityo nta gikombe haba mu bahungu ndetse n'abakobwa. Ni nawo Murenge wari wabashije kugeza amakipe abiri; Abahungu n'Abakobwa ku mukino wa nyuma wa Kagame-Cup.

Haba mu bakobwa n'Abahungu, ikipe yatwaye igikombe yahawe igikombe ndetse igenerwa ibihumbi magana atatu by'u Rwanda, mu gihe ikipe yabaye iya Kabiri haba Abahungu cyangwa Abakobwa, buri imwe yahawe ibihumbi Magana abiri y'u Rwanda.

Bajya bavuga ko ibyishimo bihenda, hakaba n'abatamenya icyatsi bikozemo.

Igikombe Umurenge wa Rugalika utwaye muri Kagame-Cup, kije gisanga umuhigo baherutse kwesa( nta kwezi kurashira), ubwo bahigaga Imirenge yose yo mu Gihugu bagahesha Akarere ka Kamonyi Inka y'Ubumanzi n'iyayo, nyuma y'ibikorwa by'Urugerero aho bubatse inyubako z'Igihango cy'Urungano zizajya zitangirwamo Serivise zitandukanye, ahari kandi n'ikibuga gikomatanije imikino y'amaboko, hakaba isomero, icyumba kinini cy'inama cyangwa se Ubukwe n'ibindi.

Nyuma y'umukino wa nyuma muri Kagame-Cup ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Akarere, Dr Nahayo Sylvere yahaye ubutumwa abitabiriye irushanwa baba abakinnyi, abayobozi batandukanye bitabiriye n'abafana muri rusange.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Mu butumwa bwo kubungabunga amagara birinda ibiyobyabwenge, Dr Nahayo Sylvere yagize ati' Ntabwo wabasha gukina umupira nk'uyu ng'uyu ufite ikibazo mu mubiri kijyanye n'Ibiyobyabwenge, ariyo mpamvu dusaba by'umwihariko urubyiruko kwitwararika cyane. Ni mwe maboko n'imbaraga z'Igihugu cyacu, ni mwe bayobozi, ni mwe mufite igihe kinini cyo gukorera Igihugu cyacu. Ni byiza ko mwumva agaciro Igihugu kibaha, Ubuyobozi bubaha!. Imiryango irabakeneye, Igihugu kirabakeneye mugerageze mwitware neza ku gira ngo mukomeze gutanga umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu'.

Yakomeje asaba urubyiruko kuva mu nzira mbi zibashora mu biyobyabwenge bitandukanye, birinda kandi kunywa inzoga zitandukanye zibangiriza ubuzima. Abato yabibukije ko inzoga atari izabo, ariko kandi n'abakuru abibutsa kunywa nkeya abashoboye bakazireka ahubwo bagashyira imbere umurimo unoze.

Ibyishimo usanga ari byose mu baturage baje kureba iyi mikino.

Yibukije ndetse asaba abana b'Abakobwa kwirinda ingeso mbi zo kwishora mu busambanyi kuko bibangiriza ubuzima bikica ahazaza habo. Yabibukije ko aribo babyeyi, ba Mama b'ejo bazarerera Igihugu bagafasha Umuryango Nyarwanda.

Dr Nahayo Sylvere, yanibukije abakuze kwirinda gushuka abana, abibutsa ko inshingano bafite ari ukubafasha kuzaba abo Igihugu gikeneye, ab'Umumaro kuri bo, ku miryango yabo n'Igihugumuri rusnage. Yabwiye aba bakuze bashuka, bagashoraba abana mu ngeso mbi, bakabahohotera ko amategeko atihanganira uwo ariwe wese wangiza abato cyangwa se ukora ibinyuranije n'amategeko.

Amakipe yatsinze ni nayo azaserukira Akarere mu marushanwa ya Kagame-Cup ku rwego rw'Igihugu, aho azahura n'andi azaba aserukiye uturere twayo. Basabwe kwitegura neza, ishyaka berekanye bakazanaryerekana bakina n'utundi turere. Bizejwe inkunga y'ubuyobozi mu gutegura imikino bafite imbere.

Ifoto y'abakinnyi ba Rugalika n'abayobozi mbere y'uko umukino utangira.
Mugina n'abayobozi bafata ifoto mbere y'itangira ry'umukino.

 

Icyo Gitifu wa Rugalika yabwiraga Meya cyo si…..
Mugina bajyaga inama y'icyabafasha gutsinda…
Rugalika, inama zo gutsimbarara ku ntsinzi zagibwaga impande zose.
SP Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage, mu kiruhuko cy'igice cya mbere yatanze ubutumwa bukangurira buri wese kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no kugendera kure ikitwa icyaha.
Gacurabwenge mu bakobwa ishyikirizwa igikombe.
Rugalika mu bahungu ishyikirizwa igikombe.
Abakobwa ba Mugina babaye aba kabiri.
Byari ibyishimo ku bakobwa ba Gacurabwenge bamaze guhabwa igikombe cya Kagame-Cup, ari nabo bazahagararira Akarere.
Ku rundi ruhande, Rugalika nabo byari ibyishimo ku ntsinzi ibahesheje kujya guhagararira Akarere muri Kagame-Cup.
Meya Dr Nahayo Sylvere, umwe mu bayobozi ukunda intsinzi kandi akaba hafi y'abayishaka. Uyishaka mujyanamo kandi yishimye urabibona.
Ba Gitifu b'Imirenge uko ari 12 bashimiwe kwitabira nubwo hari abataragaragaye ku kibuga ku mukino wa nyuma.
Bamwe muri ba Gitifu b'imirenge.

Gorette Murekatete, umwe mu bakozi b'Akarere ubarizwa mu ishami ry'imiyoborere, agaragara kenshi mu mikino nk'iyi no mu bibazo by'abaturage cyane aho Meya ari. Ntajya ahisha kwishima iyo bihari.

Abasifuzi na bamwe mu bafashije imigendekere y'irushanwa'Umurenge Kagame-Cup '.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2024/01/14/kamonyi-kagame-cup-imirenge-yumujyi-yabujije-iyicyaro-ibyishimo-byigikombe-impande-zose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)