Kate Bashabe yatanze ibikoresho byishuri ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, habaye igikorwa cy'urukundo cyahuriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri n'ababyeyi babo.

Ni igikorwa cyateguwe na Kabash Cares, umuryango watangijwe na Kate Bashabe wari wanaherekejwe n'umubyeyi we [Nyina]. Uyu muryango ugamije gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.

Muri iki gikorwa cyatewe inkunga na Bralirwa, Rahura isanzwe ikora ibikoresho nkenerwa mu biro n'izindi, Kate Bashabe yahaye abanyeshuri bagera kuri 660 ibikoresho by'ishuri birimo ibikapu, amakayi n'amakaramu.

Muri aba bana yafashije, barimo 60 bari barataye ishuri azafasha byihariye yaba mu buryo bw'ibikoresho no kubafasha kubona ifunguro [School Feeding Fees] n'ibindi bitandukanye.

Mu ijambo rya Kate Bashabe yatangiye yifuriza abateraniye aho umwaka mushya muhire wa 2024 akomeza agira ati: 'Twishimye cyane kuba twaje kwifatanya namwe uyu munsi. Mbanje kandi gushimira Meya kuba yarakiriye igitekerezo cyacu akadufasha.'

Yongeraho ati: 'Uyu munsi rero twagize icyifuzo cyo kuba hari umusanzu twatanga twifuza gutanga ibikoresho. Ubutumwa buto natanga ku bana, impamvu twese duteraniye hano ni ukugira ngo tubashyigikire, u Rwanda ni mwe ruhanze amaso. Bizaba ari uko mwashyize umwete mu kwiga.' 

Ubwo batangaga ibi bikoresho, Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yaciye bugufi mu cyubahiro cyinshi ashyikiriza umwana wa mbere ubufasha bwatanzwe na Kate.

Mu batanze ibi bikoresho harimo abayobozi mu nzego zitandukanye harimo iz'umutekano, abahanzi na Mama Kate. Kate Bashabe yagaragaje ko ibyo akora byose abikomora ku babyeyi bamwibarutse yakuze abona nabo bafasha.

Umuyobozi wa Rahura, Alex Shyaka yatangaje ko bishimiye gukorana na Kate Bashabe kandi ko amarembo afunguye ku bandi bose babyifuza.

Yibukije ko intego yabo ari uguteza imbere uburezi kandi ibikoresho byabo bikaba bifite umwimerere. Yavuze ko ibyo bikoresho biboneka ahantu hatandukanye nko mu ma soko yose ya Sawa Citi.

Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yagize ati: 'Nejejwe rero no kuba ndi hano uyu munsi twifatanya na Kabash Cares twifatanya mu buryo bwo gufasha abanyeshuri gusubira ku ishuri neza.'

Yaboneyeho gushima Kate Bashabe ati: 'Biranejeje kuba duhuriye hano muri iki gikorwa cy'urukundo, munyemerere dushimire uwazanye igitekerezo cyiza, ni igitekerezo cy'ingenzi. Kate turakigushimira.'

Yavuze ko mu bigaragara Kate yarezwe neza, maze imbere y'abitabiye ashima umubyeyi wamwibarutse ati: 'Nagira ngo nshime Mama Kate kuba warabyaye kandi ukarera neza, ibigaragara ntabwo ari ibintu yasomye kuri Google ni ibintu bigaragaza ko yarezwe muri uwo mujyo.'

Meya Mutabazi yasabye abana bahawe ubufasha kuziga bashyizeho umwete kandi bagakoresha neza ibikoresho bahawe babikoresha icyo babiherewe batabyangiza.


Bruce Melodie wari kumwe n'abantu bo mu itsinda rye barimo Coach Gael, Kenny na Mubi Cyane ushinzwe umutekano we mu buryo bwihariye kimwe na Christopher Muneza, bari mu bashyigikiye Kate Bashabe ndetse banasusurukije abitabiriye iki gikorwa.

Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ashyikiriza umwe mu bana bagenewe ubufasha na Kabash Cares ya Kate Bashabe

Kate Bashabe ukomeje gushimwa ku bw'ibikorwa by'urukundo akora, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010, aza guhita abyaza umusaruro ayo mahirwe yinjira mu bushabitsi ari na ko kompanyi zitandukanye zimwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza.

Mu byo uyu mukobwa akomeje kunguka mu bushabitsi bwe, abyifashisha mu gufasha abatishoboye yaba abakuze n'abato mu kubona iby'ibanze nk'ibikoresho by'ishuri yatanze cyangwa ubwisungane mu kwivuza yatanze mu bihe binyuranye.

Kate Bashabe yageneye ibikoresho abana 660 barimo n'abo azafasha byihariye bari barataye ishuriUmuyobozi wa Rahura iri mu bateye inkunga iki gikorwa aganira na Kate BashabeBruce Melodie ari mu bashyikirije ibikoresho abana bava mu miryango itishoboye aha yasuhuzanyaga n'umwe muri boAbayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa kimwe n'abahanzi nka Bruce Melodie na Christopher MunezaIki gikorwa cyabereye mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru muri BugeseraUmubyeyi wa Kate Bashabe yari yaje kumushyigikira mu gikorwa cya Kabash Cares

AMAFOTO: Doxvisual-inyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138306/kate-bashabe-yatanze-ibikoresho-byishuri-ku-bana-660-mu-gikorwa-cyaririmbyemo-christopher--138306.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)