Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] agaruka ku makuru amwerekeza kujya gutura hanze y'u Rwanda muri Canada, yavuze ko buri muntu wese yemerewe gutura aho ashaka.
Uyu muhanzi uheruka gusezerana imbere y'amategeko na Kunda Yvette Alliance, amakuru yavugaga ko nyuma y'ubukwe bazahita bajya gutura muri Canada.
Nyuma y'uko ejo hashize asinye amasezerano yo kwamamaza imwe muri sociyete za telefoni, yabajijwe ukuri kubijyanye n'aya makuru.
Kenny Sol yavuze ko nta hantu heza nko gutura mu Rwanda ariko na none umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.
Ati "nta hantu ndabona henza nko mu Rwanda. Nimbishaka nzagenda ariko nta kabuza hano ni mu rugo, ni ho ku cyicaro gikuru."
Kenny Sol wasezeranye imbere y'amategeko na Alliance Yvette tariki ya 1 Mutarama 2024, abajijwe ibijyanye n'igihe indi mihango y'ubukwe izabera, yavuze ko abantu bazabimenyeshwa.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kenny-sol-yavuze-ku-byo-kujya-gutura-muri-canada