Nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru Daily Nation gikorera muri Kenya, uwo mugore w'Umunyarwandakazi utatangajwe amazina, afunganywe na musaza we w'imyaka 25.
Bakekwaho gucura umugambi wo kwivugana umugabo w'imyaka 50 ukomoka mu Busuwisi, wari waje muri Kenya ku wa Kabiri w'icyumweru gishize, aje kubonana n'uwo mugore.
Ngo uwo mugore kuko yari azi ko uyu mugabo afite ayo mafaranga, yatangiye gucura umugambi wo kumwivugana, atangira gushaka abantu aha ikiraka cyo kumwica, ari na bwo yagihaga abapolisi bari bigize abicanyi.
Ngo icyo kiraka cyo kwica uwo mugabo cyagombaga gukorwa ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, nk'uko byatangajwe n'ubugenzacyaha bwa Kenya.
Ubungenzacyaha bwagize buti 'Yababwira ko hari umunyamahanga ufite ibihumbi 850 by'Amayero. Yababwiye ko mbere y'uko uwo munyamahanga yicwa agomba kubanza kohereza amafaranga yose kuri konti y'umugore. Yanagaragaje impapuro zo muri banki zerekana no yohererejwe amashilingi ya Kenya asaga miliyoni icyenda avuye kuri uwo munyamahanga hagati ya tariki 10 Kamena na Werurwe muri uyu mwaka.'
Nyuma byaje gutahurwa bigizwemo uruhare n'abo Bapolisi, bituma uyu mugore atabwa muri yombi ndetse na musaza we, bakaba bazagezwa imbere y'ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024.
UKWEZI.RW