Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves ndetse n'umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwase Muyango Claudine basezeranye imbere y'amategeko.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024, ubera ku Biro by'Umujyi wa Kigali.
Ni mu gihe indi mihango y'ubukwe izaba ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2024 muri Romantic Garden.
Ni nyuma y'uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y'urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 "Miss Photogenic 2019" maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.
Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.
Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk'umugore n'umugabo ubu bakaba bafitanye n'umwana w'umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.
Bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka hafi 5 y'uburyohe bw'urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk'amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.
Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk'ukwezi n'igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata."
"Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y'umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'
Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y'umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-na-muyango-basezeranye-imbere-y-amategeko