
Ni umuhango wabereye muri Salle y'Umujyi wa Kigali,Uwase Muyango yaserukanye ikanzu nziza yo mu ibara ry'icyatsi cyerurutse naho Kimenyi Yves yari wambaye ikoti ry'ubururu butijimye.
Urukundo rw'uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye hafi ya yose akomeye mu Rwanda arimo APR, Rayon Sports na Kiyovu Sports, kuri ubu akaba gukinira AS Kigali.
Kimenyi Yves na Miss Photogenic, 2019 Uwase Muyango rwatangiye kugarukwaho mu mwaka wa 2019.

Kimenyi aza no kwambika impeta y'integuza muri Gashyantare 2021 Miss Muyango mu gihe bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo Imana yabahaye muri Kanama 2021 umugisha w'umwana w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Basa nk'abatujeho kugera ubwo mu mpera za 2023 batangazaga ko bagiye gukora ubukwe ndetse mu Ukuboza 2023 Miss Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi.
Ubukwe bwaba bombi bukaba butegerejwe ku wa 06 Mutarama 2024 byitezwe ko buzitabirwa n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu mikino, imyidagaduro n'itangazamakuru.
Kimenyi Yves ubu agiye kuzuza imyaka 33 mu gihe Miss Muyango we arimo asatira imyaka 25.Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu basezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda
Miss Muyango mu mpera za 2023 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Imodoka y'umuturika yazanye Miss Muyango na Kimenyi Yves ku biro by'umujyi wa Kigali ahabereye uyu muhango