Kimenyi Yves yasabye anakwa Muyango Claudine... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi mu ikipe ya AS Kigali yasabye ndetse anakwa umukunzi we basanzwe babana ndetse banabyaranye, Muyango Claudine. Ni ibirori byabereye Romantic Garden ku Gisozi.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n'imiryango ku mpande zombi, ubaye mu gihe ku wa 04 Mutarama 2024, aba bombi basezeranye imbere y'amategeko muri salle y'umujyi wa Kigali.

Kimenyi Yves umaze igihe adakandagira mu kibuga, yashyigikiwe ndetse aherekezwa na bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe ya AS Kigali ndetse n'abandi bo mu yandi makipe yanyuzemo harimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakowa banyuzze muri Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019, Umukundwa Cadette n'abandi benshi bari baherekeje Muyango Claudine mu bukwe bwe.


Zaba Missed Call ni umwe mu baherekeje Kimenyi Yves



Bamwe mu bakinnyi bakinanye na Kimenyi Yves bari baje kumushyigikira



Abasore baherekeje Kimenyi Yves wasabye akanakwa Muyango Claudine





Muyango yari yaherekejwe n'inshuti ze ziganjemo abanyuze muri Miss Rwanda


Ababyeyi, abavandimwe n'inshuti bahaye umugisha urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango.


Inkumi zaherekeje Muyango


Umubyeyi Mariya Yohana ni we wasohoye umugeni

Reba amashusho yafatiwe mu bukwe bwa Kimenyi yves na Muyango Claudine

">

">

">

Reba amafoto menshi ukanze HANO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138305/kimenyi-yves-yasabye-anakwa-muyango-claudine-amafoto-video-138305.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)