King Charles III arifuza ko Prince Harry agar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu nkuru zikomeje kugarukwaho cyane mu Bwongereza, nizijyanye n'umubano utari mwiza uri hagati ya Prince Harry n'abo mu muryango w'ibwami, byumwihariko umuvandimwe we mukuru Price William bari kurebana nabi nyuma yo gusohora igitabo 'Spare' yamennyemo amabanga yabo.

Kuri ubu King Charles III uherutse kuvuga ko yifuza ko abahungu be biyunga, yagaragaje ko noneho yifuza ko Prince Harry yagaruka kuba i Bwami nk'uko byahoze mbere y'uko we n'umugore we Meghan Markle bahava.

Mu 2020 nibwo Prince Harry yeguye ku nshingano ze akajya gutura muri Amerika

Ubwo King Charles III w'Ubwongereza yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 kaminuza ya University of East London's Stratford yujuje, mu kiganira n'itangazamakuru yabajijwe niba hari ikizere ko umuryango we uzongera kwiyunga na Prince Harry.

Yasubije ati: ''Umuryango wacu uzahora ari umuryango nubwo hari ibyo tutabona kimwe''. Abajijwe kucyo atekereza ku kubyo Prince Harry yavuze muri filime ye kuri Netflix aho yavuze ko yavuye i Bwami bitewe n'uko umuryango we wafataga nabi Meghan Markle.

King Charles III yahishuye ko yifuza ko Prince Harry agaruka i bwami agasubirana inshingano ze

King Charles III yasubije ati: ''Nifuzako Harry yagaruka i Bwami niho iwabo, niho agomba kubarizwa. Ntekereza ko agarutse byadufasha gukosora amakosa yabayeho mbere''.

The Indipendent UK, yatangaje ko King Charles III yavuze ko yifuza ko Prince Harry agaruka i bwami, nyuma y'amezi 3 yarashize avuze ko yifuza kunga abahungu be nyuma yaho bombi banze guhura amaso ku maso.

Ibi abitangaje, mu gihe yaraherutse kuvuga ko ubwe azakora ibishoboka akunga abahungu be



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138432/king-charles-iii-arifuza-ko-prince-harry-agaruka-i-bwami-138432.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)