Kiyovu Sports yemeye kwishyura rutahizamu Freeman bagasesa amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Liberia, Obediah Mikel Freeman kuba basesa amasezerano.

Uyu rutahizamu yageze muri Kiyovu Sports muri Nyakanga 2023 akayisinyira amasezerano y'imyaka 3.

Yaje kubura umwanya wo gukina kuko iyi kipe yasanze atari ku rwego yifuza maze isa n'imushyira ku ruhande. Mu Gushyingo 2023 yari yandikiye Kiyovu Sports ayishyuza miliyoni 25.

Muri ayo mafaranga harimo 5,000,000 Frws yagombaga guhita ahabwa agisinya amasezerano, 18 000 000 Frws yagombaga guhabwa shampiyona igitangira ndetse n'amafaranga y'umushahara wa buri kwezi.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Gakunzi Blaise yavuze ko Freeman ibye bisa n'ibyakemutse kuko bamaze kumvikana gusesa amasezerano.

Ati "twamaze kumvikana gusesa amasezerano, yarabyifuzaga natwe tubyifuza, hasigaye ko tumwishyura ibyo twemeranyijwe."

Yavuze ko bemeranyijwe ko bamwishyura amezi abiri y'umushahara, yahembwaga ibihumbi 600 Frws ubwo ni ukuvuga miliyoni 1.2 Frw ndetse akanahabwa itike y'indege, byose ntabwo birenga miliyoni 2 Frw.

Freeman yamaze kumvikana na Kiyovu Sports gusesa amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yemeye-kwishyura-rutahizamu-freeman-bagasesa-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)