Kiyovu Sports yishimiye gusezererwa mu gikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko bwishimiye gusezererwa mu gikombe cy'Amahoro cya 2024.

Ni nyuma yo gusezererwa na Gorilla FC ku giteranyo cy'ibitego 3-3 ariko Gorilla FC igakomeza kuko yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

Umukino ubanza wa 1/8, Gorilla FC yakiriye Kiyovu Sports ndetse inayitsinda ibitego 2-0. Umukino wabaye uyu munsi wo kwishyura Kiyovu Sports yawutsinze 3-1 maze biba 3-3 ariko Gorilla FC ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Nyuma y'uyu mukino, vis perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvubyi Abdul Karim yavuze ko bakiriye neza gusezererwa mu gikombe cy'Amahoro.

Ati "Ni amahirwe make, ni amategeko tuviriyemo ku gitego cyo hanze. Nk'ubuyobozi ntabwo tubyakiriye nabi, twagerageje gukina ariko umupira w'amaguru murawuzi birangiye nyine Gorilla ishyizemo igitego, ibyo twatsinze byose biba ubusa. Nk'ubuyobozi tubyakiriye neza, n'abakinnyi tubabwiye ko tugomba gushyira imbaraga muri shampiyona tukareba ko twakwigira imbere."

Ni Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo bitandukanye bizingiye ku mikoro aho imaze amezi 2 idahemba abakinnyi.

Bakaba basezerewe perezida w'iyi kipe, Ndorimana Jean François Regis adahari ndetse n'abatoza, umukuru n'umwungiriza we bakaba batatoje uyu mukino aho bivugwa ko hari ibibazo birimo.

Kiyovu Sports yasezerewe mu gikombe cy'Amahoro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yishimiye-gusezererwa-mu-gikombe-cy-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)