Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Ndayishimiye yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ndetse na bamwe mu baturage, yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi ukivugana abagera muri 20.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko izi nyeshyamba zihabwa ubufasha bwose, burimo imyitozo, ibikoresho ndetse n'amafaranga, kandi avuga ko babihabwa n'u Rwanda.
Kuki abivuze muri iki gihe ?
Ni ibirego byubuwe nyuma y'uko umutwe wa M23 ugizwe n'Abanyekongo umaze iminsi uhanganye na FARDC, ugaragaje ko mu bo bahanganye hiyongereyemo n'abasirikare b'u Burundi.
Uyu mutwe kandi wavuze kenshi ko FARDC irwana ifatanyije n'umutwe wa FLDR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba warakomeje guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Uyu mutwe wa FDLR kandi ni kenshi wagerageje guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse ukaba warizejwe na Perezida Felix Tshisekedi ko azawufasha bagatera u Rwanda.
Kuba igisirikare cy'u Burundi na cyo cyinjiye mu mikoranire na FDLR, ubwabyo bituma iki Gihugu cy'u Burundi na cyo kigaragara nk'ikibazo ku Rwanda.
Perezida Ndayishimiye kandi kuba ari mu mikoranire na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe agaragaza ko yifuza gutera u Rwanda, na byo bigaragaza ko u Burundi bwatangiye gutana.
Ibi byose biri mu byatumye Perezida Evariste Ndayishimiye abona ko Leta y'u Rwanda yatangiye kumukemanga kubera kwinjira muri iyi mikoranire ifite imigambi mibisha ku Rwanda, ari na byo byatumye atangira kwitanguranwa agaragaza u Rwanda nk'ikibazo.
Mu byatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kandi, yavuze ko Igihugu cye gishobora gufata izindi ngamba zishoboka mu guhagararika ibyo bibazo, ku buryo hari abaketse ko iki Gihugu cyaba kigiye kongera gufunga umupaka ugihuza n'u Rwanda.
UKWEZI.RW