M23 yabwiye Tshisekedi ko aramutse ateye u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru Peter Clottey.

Ubwo uyu munyamakuru yabazaga Kanyuka ku magambo amaze iminsi avugwa na Tshisekedi ko azatera u Rwanda, Lawrence Kanyuka yavuze ko uyu mukuru w'Igihugu cyabo, asanzwe avuga ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa.

Ati 'Niba ashaka kurwana n'u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy'iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.'

Kanyuka yakomeje avuga ko u Rwanda atari urwo kwisukirwa kuko rufite umurongo rugenderaho kandi ibyo rukora byose biba bitunganye.

Ati 'U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n'u Rwanda ni ukwiyahura.'

Amagambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda, yongeye kuyazamura cyane mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, aho yanavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye i Goma.

Ni amagambo yafashwe nk'amashyengo kuri bamwe, kuko ibyo yatangaje abizi neza ko bitashoboka.

Gusa kuri Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko kuri we adashobora gufata aya magambo nk'iturufu yakoreshejwe na Tshisekedi ngo yongere atorwe nk'uko bamwe babivuze, ahubwo ko ategereje kureba koko niba yarabivugaga akomeje.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yabwiye-Tshisekedi-ko-aramutse-ateye-u-Rwanda-ntaho-byaba-bitaniye-no-kwiyahura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)