M23 yamaganye ibyo kwicisha abaturage inzara no kunyereza ibiryo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024 nyuma y'uko inkuru ya Radio Okapi yasohotse ku wa 08 Mutarama ivuga ko uyu mutwe ukomeje kubuza abaturage bo muri Rutshuru kujya gusarura imyaka.

Inkuru ya Radio Okapi, ishingiye ku byatangajwe n'uwitwa Jean Claude Mbabaze usanzwe ari perezida wa Sosiyete sivile muri Rutshuru, wavuze ko umutwe wa M23 uherutse no gusahura imodoka yari itwaye ibiribwa yerecyezaga mu mujyi wa Goma.

Mu itangazo rya M23, yavuze ko iyi Radio Okapi, isanzwe ikora mu murongo wa Propaganda ya Leta ya Kinshasa, ndetse ko 'yenyegeza urwango nk'uko byakozwe na Radio de Mille Collines yenyegeje ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.'

Itangazo rya M23, rivuga ko uyu na Jean Claude Mbabaze asanzwe afite urusengero muri Rutshuru kandi ko rwakomeje kwemererwa gukora ibikorwa byarwo, ndetse ko uretse amafaranga ahabwa na Leta ya Kinshasa, anoherereza amafaranga y'amaturo atangirwa mu rusengero rwe buri Cyumweru.

M23 yatangaje ko abaturage bari mu bice igenzura, bishyira bakizana, bagakora imirimo yabo nta nkomyi, bityo ko amakuru yatangajwe na Radio Okapi, ari ikinyoma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/M23-yamaganye-ibyo-kwicisha-abaturage-inzara-no-kunyereza-ibiryo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)