Mbaoma na Mashami bayoboye ibihembo by'ukwezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League na Gorilla Games Rwanda bakomeje igikorwa cy'amatora y'ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ku Ukuboza.

Ni ibihembo bigomba gutanga guhera mu mikino yabaye mu Ukuboza umwaka ushize. Ibihembo biri guhatanirwa, harimo igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi, umukinnyi mwiza w'ukwezi, igitego cyiza cy'ukwezi ndetse na Save (kugarura umupira ugana mu izamu).

Amatora yatangiye batora abanyamakuru b'ibitangazamakuru byatoranyijwe, ndetse n'abakapiteni n'abatoza b'amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ku ruhande rw'abatoza, Mashami Vincent niwe uyoboye abandi n'amajwi 61, Thierry Froger akaza ku mwanya wa kabiri n'amajwi 43, Afahmia Lotfi amajwi 16, naho Habimana Sosthene akaza ku mwanya wa kane n'amajwi 12.

Ku gihembi cy'umukinnyi, Victor Mboama niwe uyoboye abandi n'amajwi 63, akurikirwa na Hakizimana Muhadjri amajwi 38 Luvumbu akaba ku mwanya wa 3 n'amajwi 24, naho Bigirimana Abedi akaba ari ku mwanya wa kane n'amajwi 9.

Save nziza y'ukwezi, Nzeyurwanda Djihad ukinira Kiyovu Sports, umupira yakuyemo bakina na Rayon Sports ufite amajwi 16, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali bakina na Rayon Sports ufite amajwi 8 unganya na Sebwato wa Mukura bakina na AS Kigali, Tamale wa Rayon Sports bakina AS Kigali uza ku mwanya wa 4 n'amajwi 3.

Ku bijyanye n'igihembo cy'igitego cyiza, igitego cya mbere Hakizimana Muhadjri yatsinze bakina na Police FC gifite amajwi 40, Kategaya igitego yatsinze Gasogi United kuri ku mwanya wa 2 n'amajwi 18, Samuel Pimpong igitego yatsinze Mukura ikina na Kiyovu Sports gifite amajwi 7, naho igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports igitego yatsinze Rayon Sports gifite amajwi 6

Icyiciro gikurikiyeho ni ugutora kuri Social media (Online Votes) aho hazakoreshwa imbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League, FERWAFA na Gorilla Games. Nyuma yaho akanama ka Tekinike kazafata umwanzuro ku byavuye aho hose habone gutangazwa abahembwa muri buri cyiciro. 

Umunsi wo Gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo, bizaba  ku wa Kabiri tariki ya 16/Mutarama/2024, bikazanyura kuri imwe muri Televiziyo zikorera hano mu Rwanda.

Victor Mboama n'ubusanzwe ahagaze neza muri shampiyona kuko afite ibitego 12 mu mikino ibanza ya shampiyona 

Nzeyurwanda Djihad umupira yakuyemo Kiyovu Sports ikina na Rayon Sports uyoboye iyindi yose 

Hakizimana Muhadjri asanzwe azwiho gutsinda ibitego byiza 

Mashami Vincent yanikiye abandi ku gihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi kwa 12



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138292/mbaoma-na-mashami-bayoboye-ibihembo-byukwezi-kwa-12-uko-amatora-ahagaze-138292.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)