Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda

Rutahizamu w'umugande wari umaze imyaka irenga 2 muri Rayon Sports Moussa Esenu yamaze kubwirwa ko atazakomezanya n'iyi kipe yari asigajemo ukwezi kumwe gusa akarangiza amasezerano ye.

Ku munsi wejo nibwo twabatangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje uyu mukinnyi ko adakwiye gutwika itike agaruka hano mu Rwanda ko ntamwanya agifite muri iyi kipe y'abafana benshi hano mu Rwanda.

Nyuma y'aya makuru twaje gutohoza neza dusanga ikipe ya Gasogi United nyuma yo kumva ko Moussa Esenu atazakomezanya na Rayon Sports ndetse ikaba yaratandukanye na Maxwell Djumeku yamaze kumvikana n'uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports.

Biravugwa ko Moussa Esenu muri iyi wikendi ari bwo aragera hano mu Rwanda gusoza neza ibiganiro na Gasogi United ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano.



Source : https://yegob.rw/moussa-esenu-utazakomezanya-na-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-itajya-ivuga-rumwe-na-gikundiro-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)