Sosiyete ya Infinix Rwanda isanzwe igeza ku banyarwanda Telefone zigendanye n'igihe ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, ifatanije n'ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda maze hamurikwa Telefonie zigezweho kandi zujuje ubuziranenge za Infinix HOT 40 Series.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 i Kigali kuri Onomo Hotel, hari hateraniye impande zombi, habo abo muri Infinix ndetse na MTN, abafatanyabikorwa, umuhanzi Kenny Sol nka 'Brand Ambassador,' aho bamurikiraga itangazamakuru Telefone nshya Infinix yashyize ku isoko.
Izi Telefone nshya ziri mu moko abiri, hari Infinix HOT 40Pro zigura amafaranga 245,000 Frw ndetse n'iza HOT 40i zigura 135,000Frw.
Ibiciro by'izi Telefone biratandukanye cyane, ahanini bitewe nuko n'ububiko bwazo butanganya ubushobozi, kuko Hot 40Pro ifite ububiko bwa 256GB +16GB, naho HOT 40i ikaba ifite ububiko bwa 128GB + 8GB.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yatangaje ko Telefone za Infinix HOT 40 zigenewe abanyarwanda muri rusange byumwihariko urubyiruko rukunda gukina imikino itandukanye,kuko zifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kandi zikaba zihuta cyane.
Akomoza ku cyo iyi Telefone igiye guhindura yagize ati: 'Abantu basanzwe bakina 'Game' bakeneye Telefoni yihuta, bari barahuye n'ikibazo cy'uko izo Telefone zidahari ku isoko, kuko inyinshi zihari nk'iyi twari dufite isimbuye yitwa HOT 30 ntabwo yabikoraga, ariko iyi ikoze mu buryo bwihariye.'
Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi Telefone nshya ihendutse kuruta izabanje, cyane ko iri muri gahunda ya MTN Rwanda ya 'Macye Macye,' aho uyiguze yoroherezwa akabasha kwishyura mu byiciro, akishyura amafaranga 575 Frw ku munsi kugeza asoje kuyishyura yose mu gihe kingana n'umwaka.
Umuyobozi w'iyamamazabikorwa muri MTN,Nzabankira Rene yatangaje ko bafitanye imikoranire myiza na Infinix cyane ko iyi sosiyete igira ubwoko bwa Telefone zikomeye. Yatanze urugero rwa Smart7 HD, avuga ko ari imwe muri Telefone zigurishwa cyane muri gahunda yabon ya 'Macye Macye.'
Rene yagize ati'Kubona rero bazanye Telefone ya HOT 40i na HOT 40Pro ifite ubushobozi buruta Telefone yagurishwaga cyane muri Macye Macye, ni ikintu kidushimishije cyane.
Ikindi duhereza abakiliya abakiliya bacu, ni uko niba uri umufatabuguzi wa MTN, igihe uguze iyi Telefone uzajya uhabwa na 5GB z'ubuntu buri kwezi mu gihe cy'amezi atatu ariko ugomba kuzikoresha mu minsi irindwi y'ukwezi gutangira ukimara gutunga iyo Telefone.'
Uyu muyobozi yavuze ko kuva batangira gahunda ya 'Macye Macye' bakomeje kubona umusaruro ushimishije, kuko kugeza ubu bamaze kubona abakiliya barenga 150,000 mu mwaka umwe gusa. Yaboneyeho no gutangaza ko bateganya kwagura iyi gahunda muri uyu mwaka ndetse no mu yindi iri imbere.
Yagize ati 'Serivise ya Macye Macye turebye ku isoko cyane ntabwo abantu bigeze bagabanya kuba bafata Telefone. Buri munsi dukomeza tubona umubare w'abazikenera wiyongera. Ariko na none, turisegura ku bibazo bimwe byagiye biba, aho twagiye tubikemura ndetse twasobanuriye n'itangazamakuru uburyo serivise ikora.'
Kenny Sol uherutse gusezerana n'umukunzi we, Kunda Alliance imbere y'amategeko, niwe 'Brand Ambassador' w'iyi Telefone nshya ya Infinix HOT 40. Uyu muhanzi yatangaje ko amaze iminsi asinyanye amasezerano na Infinix, ariko ko yashyizwe mu bikorwa ku munsi nyirizina wo kumurika iyi Telefone.
Abajijwe niba umuhanzi yamamaza ikintu kuko nawe agikoresha, Kenny Sol yagize ati: 'Icya mbere ni akazi, ariko nyine iyo abantu baguhaye amafaranga wabuzwa n'iki se gukoresha icyo kintu? Ntabwo ntegetswe kuyikoresha, ariko Telefone Infinix yasohoye ni nziza cyane, byanga byakunda umuntu wese ukoresha Telefone mu kazi ka buri munsi ntabwo yabura kuyigura.'
Uyu muhanzi kandi yahishuye ko ibi bisobanuye ikintu kinini kuri we, kuko ariyo masezerano ya mbere akoranye na kompanyi nini kuva yatangira umuziki, kandi akaba yizeye ko bishobora no kumufungurira amarembo y'andi masezerano afatika.
Ati'Ni amahirwe tuba twaragize, ariko kandi harimo no gukora kuko tuba twakoze. Kugira ngo kompanyi nini nka Infinix iguhe akazi ni uko hari ikintu kinini baba bakubonamo.
Kuko aribo banyegereye, banyeretse igikorwa bafite kandi nyuma y'ibyo byose aba ari akazi, ntabwo nigeze ntanga amategeko runaka, bakurikije amasezerano nabahaye nanjye nkurikiza ayo bampaye, ibintu bigenda neza bica mu mucyo.
Ni iby'abagaciro kuba abahanzi batangiye gutekerezwaho mu bikorwa byo kwamamaza, hari abari baratubanjirije ariko nibura muri kubona ko buri muntu, Bwiza, Niyo Bosco, n'abandi bose bagiye babona amahirwe. Ni ikintu cyiza ku bahanzi kubera ko ni n'ahantu umuntu ashobora kuvana andi mafaranga yo kuba yamufasha muri urwo rugendo, nanashimira kuri ibi bigo bikomeje gutekereza ku bahanzi.'
Kuri ubu, Telefone nshya za Infinix HOT 40 ziri ku isoko, zikaba ziboneka mu maduka yose ya Infinix na MTN aherereye mu gihugu hose.
Infinix yamuritse Telefone ije kubera igisubizo urubyiruko rukunda gukina 'games'
Ni Telefone yihuta kandi ibika umuriro
Bizimana Gilbert, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix
Nzabankira Rene, ashinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda
Kenny Sol niwe Brand Ambassador wa Infinix HOT 40
Yatangaje ko aya ariyo masezerano akomeye agiranye n'ikigo kinini kuva yatangira umuziki
Yishimiye ko abahanzi bakomeje gutekerezwaho mu bijyanye no kwamamaza kuko bibagirira umumaro
Ababyinnyi bamaze kwamamara mu Rwanda, nibo bafashije Kenny Sol mu ndirimbo yakoreye Infinix
MC Brian niwe wayoboye gahunda yose
MTN yifatanije na Infinix bamurika Telefone nshya ihendukiye buri wese
Infinix HOT 40 iri ku isoko
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango
AMAFOTO: NGABO Serge - InyaRwanda
VIDEO: Doxvisual - InyaRwanda
">Reba hano uko byari bimeze ubwo hamurikwaga terefoni igezweho ya Infinix HOT 40