Mu ijoro ryo ku ya 25 Mutarama 2024 muri Camp Kigali habareye igitaramo cyahuje abanyarwenya n'abakunzi babo. Iki gitaramo "Gen Z Comedy", cyahuje ibyamamare mu ruhando rw'imyidagaduro biganjemo abanyamuziki, abakinnyi ba filime n'abandi.
Mu bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya bafite amazina azwi mu myidagadro harimo Clapton Kibonge, Alex Muyoboke, Rumaga, Kanimba ukina muri Bamenya, Junior wabarizwaga muri Juda Music, Franko Kabano, Okkam, Rusine Patrick, Lynda na Zaba Missed Call, Jean Paul Bujyacyera [Guterman], Chita, Promesse Kamanda n'abandi.
Umusizi Rumaga yitabiriye iki gitaramo cy'abanyarwenya
Umunyarwenya Rusine yanyuze benshi binyuze mu rwenya rwe rugaragaza ubusinzi
Umunyarwenya Clapton Kibonge na Soleil bo muri filime nyarwanda bitabiriye iki gitaramo
Kanimba ukina muri Bamenya yanejejwe n'abanyarwenya bafite impanoÂ
Lynda ukina muri Bamenya na Zaba bitabiriye iki gitaramo
Junior wabarizwaga mu itsinda rya Juda Music ntajya asiba mu gitaramo cy'abanyarwenyaÂ
Chita na Promese Kamanda bari mu bitabiriye Gen Z Comedy
Buryohe Tv yitabiriye iki gitaramo cy'urwenya barizihirwa
Fally Merci nyiri iki gitaramo yashimiye buri wese witabiriye
Muhinde ukunzwe muri iki gitaramo yashimishije benshi
Umunyarwenya Rumi yanyuze benshi mu gitaramoÂ
Joseph ukunzwe yatanze ibyishimo
Umuhanzi Okkama yatanze inama ku rubyiruko zirimo guharanira kugera ku nzoziÂ
Family Gakuba banyuze benshi batambutsa urwenya
Freddy Musoni wa inyaRwanda yatashye ababara imbavu
Abanya-Kigali bizihiwe bikomeye mu gitaramo cy'urwenya
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE MU GITARAMO CY'ABANYARWENYA BA GEN Z COMEDY
AMAFOTO: Freddy Rwigema - inyaRwanda