MU MAFOTO: Ubwoko 20 bw'amasosi aryoshye kuru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga mu guteka bavuga ko isosi cyangwa se isupu iri mu biribwa bimaze igihe ku Isi kandi bifite abafana benshi nk'uko Janet Clarkson yabyanditse mu gitabo yise 'Soup: A Global History' kibanda ku mateka y'isosi n'ibihugu bizwiho kugira amasosi aryoshye.

Ku rutonde rw'amasosi 20 aryoshye ku Isi rwakozwe na CNN hagendewe ku bushakashatsi bwa Janet Clarkson, herekanywe ubwoko bw'amasosi arangajwe imbere n'iyo muri Nigeria yitwa 'Banga':

1. Banga yo muri Nigeria


Isosi ya mbere izwiho kuryoha cyane ni iyitwa 'Banga' iboneka mu gihugu cya Nigeria. Iyi sosi ikaba ikorwa mu ruvange rw'inyama z'ifi n'inka, imbuto za Castor hamwe n'ibibabi bya Beletete ndetse igashyirwamo n'urusenda rwinshi ku buryo umuntu udakunda kurya urusenda cyangwa urutinya atabasha kurya iyi supu ya mbere ku Isi.

2. Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam


Isosi iza ku mwanya wa Kabiri mu masosi aryoshye cyane ku Isi ni iyitwa Beef pho (phở bò) yo muri Vietnam. Yatangiye kuribwa mu 1930 ndetse iri mu biribwa bimaze igihe kinini muri Asia. Ikorwa hifashishijwe inyama z'inka zidahiye neza, ibirungo nka brisket na tendon ndetse iryoha cyane yongewemo umuceri cyangwa macaroni.

3. Borscht yo muri Ukraine


Mu 2022, UNESCO yatangaje ko isosi ya Borscht yo muri Ukraine 'ihuza abantu b'ingeri zose, ibitsina ndetse ku meza' maze ishyira iyi supu ku rutonde rw'umurage ndangamuco udasanzwe ukeneye kurindwa. Yanasabye abatetsi ku giti cyabo bo muri Ukraine gushyiramo uruhare rwabo kugira ngo iyi supu ibe ikimenyetso cy'igihugu mu byo kurya.

4. Bouillabaisse yo mu Bufaransa


Iyi sosi benshi bita 'Isosi y'abarobyi' kuko ikorwa mu byo kurya byo mu nyanja, yatangiye kuribwa mu Bufaransa mu 1980. Ikorwa mu ruvange rwa Monkfish na Crab ikanogerwamo ibirungo byiganjemo ibiyihindurira ibara. Iyi sosi ngo ikunze kuribwa cyane mu mujyi wa Marseille.

5. Caldo Verde yo muri Portugal


Isosi y'umweru ya Caldo Verde muri Portigul niyo iza ku mwanya wa gatanu mu masosi 20 aryoshye ku Isi. Ikorwa mu birayi biseye, ibitunguru by'umweru ndetse igitangaje kuriyo ishyirwamo umuvinyo w'umweru (White Wine) ndetse ikanogerwamo sosiso.

6. Chorba Frik iboneka mu bihugu nka Algeria, Libya na Tunisia


Isosi ya Chorba Frik ikunze kuboneka cyane mu bihugu byo mu Majyaruguru y'Afurika nka Libya, Algeria, na Tunisia. Ikorwa mu ngano zitwa 'Dorum' zivanze n'ifu y'amababi ya 'Freekeh' hamwe n'inyanya n'urusenda. Iyi sosi ngo ikunzwe kuribwa mu gihe cya 'Ramadan'.

7. Chupe de Camarones yo muri Peru


Benshi ntibazi ko ibigori bijya bishyirwa mu isosi! Iyi sosi ya Chupe de camarones yo mu gihugu cya Peru, ikorwa mu ruvange rw'ifu ya 'Ají amarillo' amagi hamwe n'ikigori, hakiyongeramo ibirungo bitandukanye bituma irushaho kuryoha.

8. Gazpacho yo muri Spain


Isosi ya Gazpacho yo muri Spain izwiho kugira urusenda rwinshi, ikorwa mu ruvange rw'ifu y'ikirungo cya 'Garlic', Tungurusumu hamwe n'inyanya. Izwiho kuba yaraturutse mu bihugu by'Abarabu.

9. Groundnut soup yo muri West Africa


Isosi ya Groundnut ikunze kuboneka mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba byumwihariko mu gihugu cya Gambia. Iyi sosi ngo ni uruvange rw'inyama z'inka, ifi hamwe n'inkoko bahuriza hamwe na 'Peanut'.

10. Gumbo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Ibihugu byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bihuriye ku isosi ya 'Gumbo', ikorwa mu bibabi bya 'Sassafras' byumye byongewemo ibirungo bigezweho by'isosi ndetse muri resitora zimwe bayigabura iri kumwe n'umugati.

11.Harira yo muri Morocco


Mu gisibo cya Ramadan, abanya-Maroc benshi barya cyane isosi ya Harira igizwe n'uruvange rw'ibirungo nka Cinnamon, Tungurusumu, Turmeric, igashyirwamo kandi n'inyama ziseye.

12. Kharcho yo muri Georgia


Iyi sosi ikorwa mu inyama z'inka zongewemo ibirungo biboneka muri iki gihugu nka 'khmeli suneli, coriander, savory, fenugreek' hamwe n'urusenda rw'umukara (Black Pepper).

13. Lanzhou beef noodle soup yo mu Bushinwa


Nk'uko abashinwa bazwiho kurya cyane makaroni, niyi sosi yabo ya 'Lanzhou beef noodle soup' isosi y'inyama n'ibirungo byayo byongewemo makaroni.

14. Mohinga yo muri Myanmar


Iyi supu nawe iwawe wayitunganyiriza bitagusabye kujya kuyirya mu maresitora akomeye. Ikorwa mu bitunguru by'umutuku, makaroni ntoya, indimu, seleri hamwe n'ibirungo bitukura biyihindurira ibara hamwe n'amagi.

15. Menudo yo muri Mexico


Isupu ya 'Menudo' izwiho kuba ivura abantu baraye banyweye inzoga nyinshi bakabyuka umutwe ubarya (Hangover). Ikorwa mu ruvange rw'ibirungo by'isosi hashyizwemo n'ubuki bucye. Iza mu bwoko bubiri ari bwo Menudo Rojo na Menudo Blanco.

16. Moqueca de camarão yo muri Brazil


Iyi sosi iboneka cyane mu gace ka Bahia muri Brazil, ikorwa mu ruvange rw'amavuta y'imikindo, ibiryo byo mu nyanjya byitwa 'Shrimps', hamwe n'ibibabi by'igiti cya Mangroves, seleri hongewemo urusenda.

17. Soto ayam yo muri Indonesia


Ni isosi ivangwamo inyama z'inkoko cyangwa ifi hanyuma hakongerwamo makaroni ntoya hamwe n'amagi. Gusa ngo abenshi bayikunda irimo inyama z'inkoko.

18. Tom yum goong yo muri Thailand


Umwihariko w'iyi sosi yo muri Thailand ni uko iba ikozwe n'ibiribwa bituruka mu nyanja byashyizweho ibirungo bisanzwe by'isosi nk'inyanya, urutunguru rutukura ndetse ngo akarusho ni uko ishyirwamo urusenda rwinshi kuburyo abashaka kwivura ibicurane ibafasha.

19. Tonkotsu ramen yo muri Japan


Abayapani bateka iyi sosi bifashishije inyama z'ingurube, makaroni, hakongerwamo ibirungo hamwe n'amagi.

20. Yayla çorbasi yo muri Turkey


Hari abazi ko Yawurute (Yogurts) arizo kunywa gusa, nyamara muri Turkey banazikoramo isosi. Iyi sosi ya Yayla Corbasi ikorwa muri yawurute y'umweru hamwe n'umuceri useye. By'umwihariko ngo iyi sosi bayitangira ubuntu kwa muganga muri iki gihugu kuko ngo ifasha abarwayi gukira vuba.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138464/mu-mafoto-ubwoko-20-bwamasosi-aryoshye-kurusha-ayandi-ku-isi-138464.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)