Mu Rwanda hategujwe ko hagiye kugwa imvura nyinshi irenze iyari isanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'iki Gigo cy'Ubumenyi bw'Ikirere (Rwanda Meteorology) kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024.

Ingano y'imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 ni yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by'Igihugu. Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu, uretse mu bice by'Intara y'Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri ku kigero cy'isanzwe ihagwa. Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice, iri hagati ya milimetero 10 na 50.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'ibiri n'itandatu, iteganyijwe cyane cyane kuva tariki ya 24 kugeza mu mpera z'ukwezi. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry'imiyaga riherereye mu gice cy'epfo cy'inyanja y'u Buhinde.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye

Imvura iri hejuru ya milimetero 100 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Burasirazuba bw'Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, no mu Burengerazuba bw'Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by'Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, no mu burengerazuba bw'Uturere twa Huye na Karongi.

Imvura iri munsi ya milimetero 20 ni yo nke iteganyijwe mu Majyaruguru y'Akarere ka Nyagatare no mu bice by'Uturere twa Musanze na Burera. Ibice byinshi by'Intara y'Amajyaruguru, iby'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kamonyi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40, naho mu bice bisigaye by'Igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ni wo uteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mutarama 2024.

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda, uteganyijwe mu bice by'Uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Gicumbi, Musanze, Burera, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Karongi na Gisagara. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Mutarama 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali, uturere twa Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, mu burengerazuba bw'Uturere twa Ngoma na Rwamagana, mu burasirazuba bw'Akarere ka Kamonyi no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi, buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 28.

Mu majyaruguru y'Uturere twa Nyabihu na Musanze, niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri munsi y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya gatatu cya Mutarama mu Rwanda hose.

Meteo Rwanda iragira inama abantu muri rusange ko imirimo y'ubuhinzi yiganje muri iki gihe, harimo gusarura no kwanika igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y'iteganyagihe atangwa buri munsi, naho ingaruka zirimo imyuzure, inkangu n'isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe mu majyepfo y'uburengerazuba by'Igihugu, ahateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 80.

Meteo Rwanda kandi iragira inama Abanyarwanda n'inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y'imvura, ubushyuhe n'umuvuduko w'umuyaga biteganyijwe muri buri karere.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Mu-Rwanda-hategujwe-ko-hagiye-kugwa-imvura-nyinshi-irenze-iyari-isanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)