Muhanga : Inkuru mbi yatashye mu muryango w'umugabo wari umaze iminsi ibiri mu kirombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yagwiriwe n'ikirombe ku wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, umurambo we uboneka kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama.

Ni nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda imaze iminsi ibiri iri gushakisha uyu mugabo, aho ibikorwa byo kumushakisha byatangiye akimara kugwirwa n'iki kirombe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko uyu mugabo yabonetse kuri uyu wa Gatatu yaritabye Imana.

Yagize ati 'Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.'

Iki kirombe cyagwiriwe nyakwigendera, giherereye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange, cyakorerwagamo ibi bikorwa byo gucukuramo amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kabgayi mbere yo gushyikirizwa umurwango we.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Muhanga-Inkuru-mbi-yatashye-mu-muryango-w-umugabo-wari-umaze-iminsi-ibiri-mu-kirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)