Iyegura ry'uyu wari umuyobozi ryamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ubwo abari bagiye guhabwa isezerano ryo gushyingirwa bajyaga gusezerana bagasanga zahinduye imirishyo.
Bageze ku Biro by'Umurenge basanga Ubuyobozi bw'Akarere bwohereje undi ubasezeranya, bo batari bazi, bahita bamenyeshwa ko Nteziryayo Justin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera amaze iminsi micye yareguye.
Isezera ry'uyu Muyobozi, ryemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wavuze ko uriya wa Gitifu yeguye ku ya 22 Mutarama 2024 ku mpamvu z'uburwayi kugira ngo ajye kwivuza.
Yagize ati 'Nk'umunyamabanga Nshingwabikorwa aba afite inshingano nyinshi, atabibangikanya no kwivuza, akaba yaranditse asezera. Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza ko aba ari we ufata inshingano by'agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi.'
Ubu uyu Murenge wa Remera uri kuyoborwa by'agateganyo na Barihuta Assiel usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza y'abaturage muri uyu Murenge.
Gusa itegeko ntiriha ububasha uri mu nshingano by'agateganyo kuba yasezeranya, ari na yo mpamvu aba bageni basezeranyijwe n'uwoherejwe n'Akarere.
Umuyobozi w'Akarere yizeje abaturage b'uyu Murenge wa Remera ko isezera ry'Umuyobozi wabo ritazatuma babura serivisi bemererwa n'itegeko, ahubwo ko hazakorwa uburyo bwose bakazibona.
UKWEZI.RW